Umuhanzi Bizzzow Bane umuhanzi mushya mu ruhando rwa muzika ukomoka mu Akarere ka Rubavu, yashyize hanze indirimbo yise ‘Sabotage’

Akarere ka Rubavu gakomeje kuza ku isonga mu turere twibitseho abahanzi bafite impano

Uko imyaka ishira indi igataha niko muzika nyarwanda igenda yunguka abanyemano batandukanye gusa by’umwihariko Akarere ka Rubavu gakomeje kuza ku isonga mu turere twibitseho abanyempano.

Umuhanzi Ndahiriwe Benjamin uzwi nka Bizzow Bane ni umuhanzi ukizamuka aho  amaze gukora indirimbo zitandukanye. Uyu muhanzi akaba yadutangarije ko yatangiye aririmba mu rurimbi rw’igifaransa gusa kuri akaba ari kujyenda avangamo n’izindi ndimi zirimo n’ikinyarwanda.


Yagize ati“ngitangira gukora muzika natangiye nkora indirimbo mu rurimi rw’Igifaransa, nyuma nibwo naje gusanga Atari byiza gukora mu rurimi rumwe, ubu nkaba ndikuririmba mu ndimi enye ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza ndetse n’igiswahili murwego kwagura  ibihangano ngo byumvwe n’ingeri zose.”

Akarere ka Rubavu gakomeje kuza ku isonga mu turere twibitseho abahanzi bafite impano

Uyu muhanzi ukomoka mu Akarere ka Rubavu akaba ari naho akunze gukorera ibikorwa bye bijyanye na muzika nubwo kubera amasomo akunze kubarizwa mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda Indirimbo ye nshya “Sabotage” ikaba yumvikanamo icyongereza cyinshi n’ikinyarwanda gike, yakozwe na Producer Captain P mu buryo bw’amajwi.

Usibye Sabotage uyu musore amaze gukora indirimbo zakunzwe na benshi zirimo iyitwa Amen yakozwe na Gaël Will,Qui cest yakozwe na Bob Pro, Shame yakozwe na Captain P.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO SABOTAGE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU