Isimbi Noeline Wiyamamarije kuba Nyampinga w’uRwanda 2019 yanenzwe na benshi nyuma yo gusakaza amafoto ye hanze agaragaza ubwambure bwe.

Amafoto agaragaza ubwambure bwa Isimbi Noeline wiyamamarije kuba Nyampinga w’u Rwanda yanenzwe na benshi

Umunyarwandakazi Isimbi Noeline wamenyekanye kubera ubuhamya bukomeye bw’ubuzima yanyuzemo bwagiye hanze ubwo yashakaga guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ariko ntahirwe, yifotoje yambaye ubusa buri buri amafoto ayasakaza kuri Instagram.

Amafoto yashyize hanze agaragaza ntakantu yikinze kumubiri yanenzwe na benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abandi bayabonye asakazwa aho bavuze ko ibyo yakoze ntawundi munyarwandakazi wabikora uretse utazi neza indangagaciro z’umunyarwandakazi hamwe na kirazira.

Bamwe mu bashyize ibitekerezo kuri aya mafoto bavuze ko bishoboka ko atariwe wakoze bino ,mu gihe abandi bavuze ko aya mafoto ashobora kuba yakoze mu buryo bwa  ‘Photoshop’  mu buryo bwo kumusebya mu gihe abandi bamututse bamubwira ko ibyo yakoze bidakwiye.

Bamwe mu bantu bamukurikira bavuze ko uyu mukobwa yarasanzwe afite indi konte akoresha kuri Instagram ahubwo ko batunguwe no kubona afite indi konte nshya ari nayo yashyizeho aya mafoto agaragaza ubwambure bwe.

Iyo dukoze inkuru nkizi si uburyo bwo kwamamaza ubwambure bwe ahubwo ni umwanya wo gukebura  abakobwa bakora ibintu nkibi ko bidakwiye ahubwo ko baharanira kwiyubaha ndetse no kubahisha imiryango yabo kuko amafoto nkaya ashobora kuzabagiraho ingaruka mu gihe kiri imbere.

Dore amwe mu mateka y’ubuzima bugoye Isimbi yanyuzemo

Twakwibutsa ko inkuru y’ubuzima bushaririye Isimbi yanyuzemo yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru ubwo yatangiraga guhatanira kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 mu ijonjora ryabereye i Musanze n’iryabereye i Kayonza, hose abakemurampaka ntibamuhitemo.

Ubuzima busharira yagiye agarukaho harimo ko yabaye umwana wo ku muhanda, umumansuzi n’ibindi byinshi byatumye imitima ya benshi imugirira impuhwe. Avuga ko yanyuze muri byinshi haba mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye yabayemo birimo Uganda, Kenya, RDC na Afurika y’Epfo.

Yigeze kugira ati “Nabaye mu muhanda kuva ku myaka icyenda kugeza kuri kugeza kuri 11 nakoreraga ububobo mu Kiyovu […] nyuma naragiye nambuka umupaka ndatoroma. Nta burigade y’i Kigali ntigeze mfungirwamo. Nagiye muri Afurika y’Epfo gushaka ubuzima, nari naciye mu bihugu bitatu Mozambique, Malawi na Zambia, nahingukiye Pretoria bwari bwije mfite ibikapu byinshi.”

Yatangiye gushakisha abanyarwanda baba batuyeyo, ajya Capetown naho ahurirayo n’ubuzima bukomeye.

Ati “Nagize igitekerezo cyo kuba naba umubyinnyi mu kabari mu Rwanda babyita kumansura.”

Muri ibyo bihugu byose avuga ko ibyo yaboneyemo ubuhamya bukomeye ni Kenya na Afurika y’Epfo kuko muri Kenya yahafungiwe amezi icyenda, agafungurwa agarurwa mu Rwanda.

Nyuma yashatse ibyangombwa asubira muri Kenya ahamara imyaka itanu yigira inama yo kujya kuba muri Afurika y’Epfo ariko kubera ibyangombwa amara amezi abiri mu nzira, agezeyo atangira gukora akazi ko kumansura mu tubari twaho.

Uyu mukobwa yagarutse mu Rwanda umwaka ushize mu Ugushyingo aje kureba ko yabona amahirwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ariko biza kumwangira kuko yagerageje kwiyamamaza mu ntara ebyiri zose bikanga kubera kutuzuza uburebure busabwa.

REBA AMAFOTO Isimbi Noeline YASHYIZE HANZE:

Amafoto agaragaza ubwambure bwa Isimbi Noeline wiyamamarije kuba Nyampinga w’u Rwanda yanenzwe na benshi

Amafoto agaragaza ubwambure bwa Isimbi Noeline wiyamamarije kuba Nyampinga w’u Rwanda yanenzwe na benshi

Amafoto agaragaza ubwambure bwa Isimbi Noeline wiyamamarije kuba Nyampinga w’u Rwanda yanenzwe na benshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU