Ntabwo ari kenshi abasirikare bakunze gushyingiranwa n’abapolisi ariyo mpamvu ifoto y’umusirikare atera ivi imbere y’umupolisikazi yaciye ibintu hirya no hino ku isi.

Amafoto y' umusirikare atera ivi imere y' umukunzi we w' umupolisikazi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Mu bihugu bitandukanye byo ku isi,abasirikare bakunze gusuzugura abapolisi bavuga ko bagomba kububaha kubera ko babarusha amafunzo,ariko uyu musirikare ukomoka muri Nigeria siko yabigenje ahubwo yateye ivi yambika impeta umukunzi we w’umupolisikazi.

Benshi bagiye batangaza ko nta kintu gifite imbaraga nk’urukundo kuko rwatumye n’umusirikare yicisha bugufi agatera ivi imbere y’umupolisikazi yarangiza akamusaba ko yazamubera umugore .

Uyu mupolisikazi ntiyatengushye uyu musirikare yahise amwemerera ko yemeye kuzamubera umugore, nawe amwambika impeta imbere ya rubanda rwari rwahuruye.

umusirikare atera ivi

Uyu musirikare utavuzwe amazina, yasanze umukunzi we ku biro bya polisi biherereye ku muhanda witwa Ogui,aba ariho amwambikira impeta.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU