Umuhanzi Amani Francois yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Ihorere ikubiyemo uburyo yiyegereje umukobwa w’uburanga nyuma yuko ababajwe n’umukunzi we agafata umwanzuro wo kutazongera kwishobora mu rukundo ukundi.

Amani yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ihorere’ igaragaramo umukobwa w’uburanga

UMunyarwanda Amani Francois kuri ubu uri kubarizwa muri Leta zunzu Ubumwe z’Amerika ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko wavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) .Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyigaruriye imitima ya benshi izwi nka ‘I Love You’.


Mu bikorwa bitandukanye yakoreye muriki gihugu harimo iyi ndirimbo yise ihorere aho avuga ko yahimbye ashaka kwiyegereza umukobwa watandukanye n’umusore, yifuza ko bakundana.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayihimbye hari umukobwa nashakaga kwiyegereza hari hashize igihe avuye mu rukundo yizeraga. Yavugaga ko ntawundi muhungu azongera kwizera kuko uwo babanaga yamubabaje. Nashatse kumutereta ngira ngo mwereke ko abasore twese dutandukanye.”

Amani yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ihorere’ igaragaramo umukobwa w’uburanga

Yakomeje avuga ko yashatse kumwereka ko amaze igihe kinini agendera mu nzira itariyo ndetse amwizeza ko agiye kumukunda ndetse akamukundwakaza kurusha uko undi wese yabikora.

Abajijwe umwihariko w’ubutumwa yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo yasubije ko ubutumwa yashakaga gutanga aruko umuntu adakwiye guhangayikishwa n’ibyo anyuramo byose kuko haba hari umuntu wifuza kubana nawe ubuzima bwe bwose.

Yongeyeho ko iyi ndirimbo ikwiye gufasha benshi gutekereza ko iyo igihe kigeze buri wese abona ibye. Amani avuga ko afite indi mishinga y’indirimbo ari gukoraho ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Amani yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ihorere’ igaragaramo umukobwa w’uburanga

Amani yasoje ashimira Producer The 7th ukorera abahanzi muri Mexican wanamufashije gutunganya  iyi ndirimbo kandi atumva ikinyarwanda ndetse ahishura ko Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ihorere’ yafatiwe ahitwa Tempe town late ndetse no ku nyubako izwi cyane muri Amerika bita Snell & Wilmer.

REBA AMASHUSHO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU