Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakubitiwe muri Cote d’Ivoire isoza imikino yo mu itsinda H mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba uyu mwaka, itsinzwe ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Stade Félix Houphouët-Boigny muri Cote d’Ivoire.

Amavubi yakubitiwe muri Cote d’Ivoire yitwa insina ngufi muri EAC

Muri uyu mukino Amavubi yakinaga aharanira ishema,ntiyahiriwe n’urugendo kuko yatsinzwe nk’abatageze ku kibuga (mpaga), ibitego 3-0 ndetse byashoboraga kurenga kubera ukuntu yarushwaga bikomeye.

Ku munota wa 6 nibwo Cote d’Ivoire yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umukinnyi Nicolas Pepe ku mupira watewe, ukubita umutambiko w’izamu, ba myugariro b’Amavubi bananirwa gukiza izamu, wisangira uyu rutahizamu asunikira mu izamu.


Amavubi yarushwaga na Cote d’Ivoire yagerageje gucungira ku mipira yatakazaga ndetse byaje kuyahira ku munota wa 28 ubwo Kagere Meddie yasigaranaga n’umunyezamu ahusha igitego cyari cyabazwe.

Amavubi yagerageje kwihagararaho igice cya mbere kirangira atsinzwe igitego 1-0 ariko arushwa cyane kuko guhererekanya umupira Cote d’Ivoire yari ifite 58 kuri 42 ku u Rwanda yateye mu izamu amashoti 5 mu munani yagerageje mu gihe u Rwanda rwateye 4 rimwe aba ariryo rigana mu izamu.

Igice cya kabiri cyaje ari simusiga ku Mavubi,kuko yatsinzwe ibitego 2 byikurikiranya ku munota wa 67 na 71 bitsinzwe na Eric Bailly na Maxwell Cornet, umukino urangira Cote d’Ivoire itsinze u Rwanda ibitego 3-0.

Amavubi yakubitiwe muri Cote d’Ivoire yitwa insina ngufi muri EAC

Amavubi niyo kipe nsina ngufi mu karere ka EAC ndetse ishobora kuba ariyo izasigara ku rugo yonyine, kuko Uburundi, Uganda, Kenya bamaze kubona itike mu gihe Tanzania ibura gato ngo nayo ibone iyi tike yo kwerekeza mu mikino ya CAN 2019 izabera mu Misiri.

Mu mikino 6 u Rwanda rwakinnye muri iri tsinda H, rusoje rufite amanota 2 gusa rwakuye kuri Centrafrique na Guinea mu gihe rwatsinzwe imikino 4 yose.

Amavubi yakubitiwe muri Cote d’Ivoire yitwa insina ngufi muri EAC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU