Mu ijoro ryo kuri uyu iki Cyumweru nibwo itsinda rya Just Family bakoze igitaramo cyo kwakira mugenzi wabo  Croidja wagarutse muri Just Family nyuma y’igihe kirekire atabarizwamo.

Bahati na Jimmy bakoze igitaramo cyo kwakira mugenzi wabo Croidja muri Just Family

Igitaramo cyabaye mu ijoro ryashize ahazwi nko kuri Sun City I Nyamirambo cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi bari baje kwifatanya na Just Family mu gitaramo cyagaragayemo ibyamamare nyarwanda bitandukanye harimo abakinnyi ba filime ,abahanzi , bamwe mu bakobwa bagaragara mu mashusho y’abahanzi nyarwanda ndetse n’abakobwa babiciye ku mbuga nkoranyambaga.

Muriki gitaramo cyari cyatumiwemo bamwe mu bahanzi nyarwanda barimo ,  Am G The Black ,Aime Bluestone ,Young Grace ,Khalifan ndetse na Jay C gusa ku munota wa nyuma mu bahanzi batumiwe hagaragayemo Aime Bluestone na Khalifan , mu gihe abandi bahanzi bagera kuri 3 bose batigeze bagaragara aho igitaramo cyabereye.

Bahati na Jimmy bakoze igitaramo cyo kwakira mugenzi wabo Croidja muri Just Family

Ku isaha ya saa 3 z’ijoro nibwo Just Family yagiye ku rubyiniro aho yaritegerejwe n’abantu benshi bataramira abantu binyuze mu ndirimbo zabo zikunzwe zirimo izakunzwe mu myaka yatambutse maze n’abafana babo nabo bakabikiriza mu majwi arenga babereka ko bakibari inyuma ntaho bagiye.

Bahati na Jimmy bakoze igitaramo cyo kwakira mugenzi wabo Croidja muri Just Family

Mu kiganiro Just Family bagiranye n’itangazamakuru bavuze ko uyu munsi wari umwe mu minsi idasanzwe ku itsinda ryabo kuko uyu munsi uba wunze ubushuti hagati yabo kuko ngo bituma bahuriha hamwe bagasenyera umugozi umwe nk’imwe mu intego ikomeye bihaye.

Bahati na Jimmy muri Just Family

Igitaramo cyo kwakira Croidja cyarangije mu masaha akuze Just Family bashimiye abantu bose bari baje kwifatanya nabo bababwira ko aria bantu b’agaciro ndetse ko nabo bazakomeza kujya babaha umuziki mwiza urimo ubutumwa ku ngeri zose.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU