Umuhanzi Bebe Cool uri mu bakunzwe cyane muri Afrika yatunguwe n’umwana wabyaye akiri muto waje ku rugo rwe agakomanga amusaba ubufasha bwo kuvuza umwana we wari ugiye kwicwa n’uburwayi.

Bebe Cool yagiriye neza umwana muto watewe inda akabura aho kuba

Uyu muhanzi ukomoka muri Uganda yavuze ko yatunguwe n’uyu mwana w’umukobwa ndetse ngo yari agiye kumwirukana ariko agirira impuhwe umwana muto yari afite wari umerewe nabi.


Yagize ati “Rimwe na rimwe hari igihe umuntu atanga ibyo adafite.uyu mwana w’umukobwa yakomanze iwanjye bintera ipfunwe kuko mba nifuza icyubahiro nk’abandi bose ariko nabonye umwana we muto w’umumalayika urwaye, ngira impuhwe ntekereza ko njye namwe bafana banjye twagira icyo dukora.”

Bebe Cool yagiriye neza umwana muto watewe inda akabura aho kuba

Tuzagirana ikiganiro na muganga kuwa Mbere nzababwira uko bizaba byifashe.Banya Politiki mwitegura mu minsi iri mbere nzakomanga ku miryango yanyu mbasaba ubufasha bw’uyu mwana.”

Bebe Cool yagiriye neza umwana muto watewe inda akabura aho kuba

Bebe Cool akunze gufasha abatishoboye benshi kuko arihira amashuli abana bo muri Uganda ndetse akavuza ababuze ayo kwishyura ibitaro.

yagiriye neza umwana muto watewe inda akabura aho kuba

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU