Umukobwa witwa Yna Sertalf akomeje gutungura benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo asa  neza n’umuhanzikazi Rihanna.

Benshi batunguwe n’amafoto y’umukobwa Yna Sertalf usa nka Rihanna

Yna Sertalf ukomoka mu birwa bya Martinique ni umwe mu bakobwa bamaze kwigarurira imitimaya benshi kubera uburyo asa n’icyamamarekazi Rihanna, gusa ngo bitewe n’uburyo basana mo ngo uyu mukobwa abangamiwe cyane n’uburyo yabuze umukunzi.

Benshi batunguwe n’amafoto y’umukobwa Yna Sertalf usa nka Rihanna
Yna Sertalf

Yna w’imyaka 23  y’amavuko usanzwe atuye mu Bufaransa,yavuze ko kubera ukuntu asa cyane na Rihanna ,ngo ku ruhande rumwe biramushimisha gusa ngo kurundi bamwe mu basore baramutinya none byamuviriyemo kubura n’umwe umusaba urukundo.


Yakomeje avuga ko atishimiye gusa n’iki cyamamarekazi kuko byamubujije amahirwe yo gukundwa nk’abandi bakobwa ndetse yavuze ko isura ye imubereye umusaraba uremereye.

Benshi batunguwe n’amafoto y’umukobwa Yna Sertalf usa nka Rihanna
Yna Sertalf

Uyu mukobwa yavuze ko amaze umwaka wose yarabuze umukunzi nyuma yo kumenya ko hari abamwitwaza bakambura abantu bababeshya ko bazabahuza na Rihanna kandi bavuga uyu mukobwa. Ndetse n’uburyo ajya ahura n’abantu bakamwuzuraho bagirango bahuye na Rihanna nyawe.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU