Yvan Buravan ukubutse hanze y’u Rwanda yatangaje ko abahanzi bo mu Rwanda bazi kuririmba gusa ngo birabasaba kumenyekanisha ibikorwa byabo ku buryo bwagutse kugirango hanze babamenye birushijeho.

Buravan ukubutse hanze y’u Rwanda yagiriye Inama bagenzi be bifuza ko umuziki wabo utera

Dushime Burabyo Yvan uzwi mu muziki nka Yvan Buravan Buravan ukubutse hanze nyuma y’ibitaramo bizenguruka Afurika, avuga ko aho yanyuze hose yatewe ishema no kwitwa umunyarwanda nyuma yo gutsinda irushanwa rya Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) akegukana igihembo cya Prix Découvertes agahabwa akayabo k’amafaranga ndetse no gutegurirwa uruhererekane rw’ibitaramo.


Muri iyi minsi yose amaze yemeje ko ikintu yungutse ari ubunararibonye bwerekeye akazi ke nk’umuhanzi.

Ati “Dusanzwe dukora umuziki cyangwa se ibitaramo ariko navuga ko byari ubwa mbere nkoze ibitaramo nka biriya, aho hagati y’igitaramo n’ikindi habaga harimo iminsi itatu cyangwa ibiri cyangwa se umunsi umwe nkagikora n’ejo nkakora ikindi”.

Umuziki wa Buravan avuga ko watangariwe cyane abanyamahanga bakibaza impamvu batari bazi umuziki nk’uwe uryoheye amatwi kandi unoze, akavuga ko ikibazo atari uko mu Rwanda hari umuziki mubi ahubwo ari ugushaka uko wamenyekana ukagera ku rundi rwego kuko ari umuziki mwiza.

Mu bihugu ibitaramo bye byitabiriwemo cyane harimo Tchad, Niger na Angola, ibi byose avuga yatungurwaga n’umubare w’abitabiriye.

Muri Guinée équatoriale uyu muhanzi niho igitaramo cye cyitabiriwe ku kigero cyo hasi ndetse yavuze ko anagera muri iki gihugu na mbere y’igitaramo nta bantu benshi yahabonye.

Ati “Ni igihugu nagezemo nkabura abantu no mu buzima busanzwe atari mu gitaramo, nkajya ngenda nk’ibilometero bibiri ntarabona imodoka mu nzira. Nakoze igitaramo nta n’umunyarwanda n’umwe nabonyeyo sinzi niba hari n’ubayo. Abo nataramiye bari abo.”

Uyu muhanzi yaje mu Rwanda kubera ko ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 byegereje, azasubira mu bitaramo ku wa 16 Mata aho azakorera igitaramo i Paris, aho azava ajya muri Côte d’Ivoire mu bindi bitaramo bibiri.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU