Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco ry’abanyarwenya Seka Fest 2019 bazaturuka mu bihugu duturanye iryo serukiramuco ritegurwa na Nkusi Arthur  uzwi nka Rutura .

Charly na Nina, Weasel na Sintex nibo bazataramira bazitabira Seka Fest 2019

Nkuko bizwi guseka kenshi bijyana no kubyina mu rwego rwo kuruhuka mu mutwe ni muri urwo rwego uyu munyarwenya  wateguye iryo serukiramco yarebye agasanga ari ngombwa ko mu gihe cyo kuruhutsa imbavu abakunzi b’urwenya nabo bazakenera Kubyinaho gatoya akaba yarahisemo no gutumira bahanzi bakomeye hano Mu Rwanda na Charly na Nina  ndetse na Sintex aho bazaba bari kumwe n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda Weasel wamenyekanye mw’itsinda rya Good Lyfe aho yaririmbanaga na Nyakwigendera Mozey Radio.


Mu kiganiro na Nkusi Arthur yatubwiye ko uyu mwaka bifuje gutaramana na Weasel mu rwego rwo gukomeza kwibuka mugenzi we Radio watuvuyemo umwaka ushize kandi iki kikab ari igitaramo cya kabiri agiye gukorera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Seka Fest 2019 izatangirana n’igitaramo kizakorwa n’umunyarwanda Michael Sengazi n’abandi banyarwenya bakizamuka. Mu minsi yose y’imibyizi izakurikiraho, ibitaramo by’urwenya bizabera mu modoka zitwara abagenzi.

Igitaramo cya Michael Senganzi kizabera muri Century Cinema, mu gihe ibindi bizabera mu ihema ry’ahabera Imurikagurisha i Gikondo.

Ku Cyumweru nibwo hazaba igitaramo cya nyuma cyizitabirwa na Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador wo muri Uganda na Basketmouth wo muri Nigeria.

Kwinjira ni ukuva ku mafaranga ibihumbi bitanu kugera kuri 20000 Frw. Ibyo mu modoka byo ni ubuntu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU