Dj Miller, umwe mu bakora umwuga wo kuvanga umuziki bagezweho mu Mujyi wa Kigali yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga nyuma y’imyaka itanu bakundana.

DJ Miller yateye ivi yambika impeta Umukunzi we bamaranye Imyaka 5

Uyu musore yagaragaje ibyishimo ku rubuga akoresha rwa Instagram ashimira umukunzi we wamuhaye isezerano ryo kuzabana na we ubwo yari amusabye ko yazamubera umugore. DJ Miller yanditse ati “Inshuti yanjye magara imbwiye ‘Yego’”.


Ni ubutumwa bwaherekejwe n’amafoto abiri y’umugoroba uvuze byinshi mu rukundo rw’aba bombi. Umukobwa DJ Miller yasabye ko bazashyingiranwa we yitwa Hope Nigihozo. Ntiyari akunze kumwerekana cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa urukundo rwabo rumaze igihe.

Mu bihe bitandukanye Nigihozo Hope yagiye avuga amagambo arimo imitoma ku mukunzi we DJ Miller, nk’ubwo aheruka kwizihiza isabukuru y’amavuko ku itariki ya 1 Ukuboza 2018, yaramubwiye ati “Nkwifuriza kuramba mu buzima kandi nkasenga Imana nyisaba ko bwose twazabumarana.”

Hari n’aho yanditse avuga ko kumubwira ko ijambo ‘urakoze’ bitazigera byuzura ingano y’ibyo amukorera. Mu bindi bihe binyuranye agaragaza amafoto yabo bishimira urukundo ndetse akanagaragaza ko amushyigikiye mu bikorwa by’umuziki arambyemo nk’uvanga umuziki ariko akinjiramo nk’ukora indirimbo ze ku giti cye.

DJ Miller yateye ivi yambika impeta Umukunzi we bamaranye Imyaka 5
Nigihozo Hope yemereye DJ Miller kuzamubera umugore

Muri iki gihe DJ Miller ni umwe mu bavanga umuziki batangiye kwinjira mu gukorana n’abahanzi baririmba. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Stamina’ ari kumwe na Social Mula, ‘Un Million C’est Quoi?’ (Remix) ft. Peace Jolis n’iyitwa ‘Iri Joro Ni Bae’ yakoranye na Riderman n’abahanzi bo muri Kina Music.Ubusanzwe DJ Miller akuriye itsinda Dream Team DJs ahuriyemo na DJ Toxxyk na DJ Marnaud bagezweho mu kuvanga umuziki mu bitaramo bikomeye n’utubari dushyushye i Kigali.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU