Uwatumiye Meddy i Burundi ari we Dj Paulin yavuze ko agiye kugeza ikirego cye mu nkiko nyuma yuko ategereje Meddy amaso agahera mu kirere.

Dj Paulin watumiye Meddy i Burundi bagiye kugeza ikirego cyabo mu nkiko

Dj Paulin umuyobozi wa Crystal Event ari nawe wari wateguye igitaramo cya Meddy kigasubikwa ku munota wanyuma kuri ubu ngo nyuma yo gusezerana na Meddy ko bazabonana naza mu Rwanda ngo yarinze asubira iwabo I Burundi atamuciye iryera.


Yagize ati ”Twavuganye Meddy ambwira ko azaza mu Rwanda ku wa mbere tariki 11 Werurwe 2019 ni bwo tuzahura tuganire dukemure ikibazo cyacu nk’abantu b’abagabo.” Gusa ngo ntibabashije kubonana kuko uyu muhanzi yari gusoza indi mishinga afitanye n’abahanzi batandukanye barimo MB Data na B Face.

Nyuma y’uko ibi biganiro bagombaga kugirana byishwe n’uko Meddy atigeze agera mu Rwanda nk’uko yari yabyijeje Dj Paulin akarinda asubira i Burundi ntacyo baganiriye, yavuze ko magingo aya yaheze mu gihirahiro, bityo ku bwe akaba asanga inzira ishobora gukemura iki kibazo ari uko yagana inkiko cyane ko inshuro zose bamaze kwemeranya gukemura iki kibazo nta musaruro byigeze bitanga.

Ati” Ubushize nari mu Rwanda murabizi twari twavuganye ko tuzabonana muri Afurika ariko ntiyaje, kugeza ubu ntabwo turi kuvugana nta kintu kizima turageraho gusa ndabona inzira izakemura ikibazo ari uko tuzajya mu nkiko,…”.

Meddy yagombaga gukorera ibitaramo bibiri mu gihugu cy’u Burundi aho Igitaramo kimwe cyari kuba ku wa 29 Ukuboza 2018 kikabera ahitwa Boulevard De l’Uprona, ikindi kikabera ahitwa Lacosta Beach bukeye bwaho. Ibi bitaramo ntabwo byabaye kuko ku munota wa nyuma Meddy yagize impungenge z’umutekano we washoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU