Mu rukundo hari igihe abakundanda batumvikana bikaba byakurura intonganya hagati yabo, rimwe na rimwe bikaba byagira ingaruka zitari nziza ku mubano wabo, nyamara hari ibintu ushobora gukorera umukunzi wawe bikamugarurira akanyamuneza.

ushobora gukorera umukunzi wawe

Muri iyi nkuru twabahitiyemo 10 muri bimwe ushobora gukorera umukunzi wawe mu gihe mwagize ikibazo hagati yanyu bikaba byagarura ituze n’ibyishimo:


1.Mwereke ko umwitayeho

Igitsina gore gikunda kwitabwaho cyane niba koko mukundana uzirinde kumwereka ko utamwitayeho ahubwo umunsi ku wundi ujye umuba hafi. mu buzima uzaba umuremyemo icyizere ndetse no kumva ko nta wundi mukobwa/mugore ubayeho neza nka we kubera kumuhata umunezero.

2.Mutege amatwi

Umugore wese akunda kumvwa no kwerekwa ko ibyo avuga bihabwa agaciro, mu gihe uzamuha umwanya ukamwumva bizafasha umubano wanyu gukomera ndetse anagire ibyishimo byuzuye muri we.

3.Reka kumwicira gahunda

Mu gihe bibaye ngombwa ko hari icyo umusezeranya reka kugaragara nk’umubeshyi mu maso ye ahubwo ba indakemwa kandi abone ko uri umugabo w’ikirenga. Ibi bizamunezeza.

4.Mube hafi igihe cyose

Buriya abagore bakunda umuntu ubereka ko abari iruhande mu bihe by’umunezero cyangwa by’umubabaro. wowe mugabo/musore Igihe uzabaho umukorera ibi bintu umukunzi azahora akwirahira kandi abeho yishimye kubera uburyo umwitaho.

5.Buri munsi mwibutse ko ari mwiza

Mugabo/musore Burya kubwira umukunzi wawe ko ari mwiza bizabafasha mwembi mu mubano wanyu, bizatuma yiyumva nk’umugore w’ikirenga kandi ahorane ibyishimo. Ibi bizatuma umubano wanyu uramba ndetse muhorane ibyishimo.

6.Mubwire buri munsi ko umukunda.

Kwibutsa umugore/umukobwa ko umukunda ni kimwe mu bituma yishima akumva ko koko afite uhamye kandi umwitayeho.

7.Emera kumva inama ze

Kumva inama z’umugore/umukobwa biba byiza kandi bikamwubaka, bituma yishima mu buzima agahorana umunezero udasanzwe.

8.Ntuzigere umufata uko wishakiye

Gufata umugore/umukobwa uko wishakiye uzashiduka abandi bagabo baramutwaye kera, gusa n’umwitaho ukamuba hafi umunsi ku wundi bizatuma yishima kandi yiyumve nk’ufite umukunzi koko.

9.Ntuzigere umuca inyuma

Guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana ni kimwe mu bintu bituma akuzinukwa ndetse bikaba byatuma umunzero we ukama.

10.Muratire inshuti mu gihe muri kumwe

Igihe uzaba uri kumwe n’umukobwa mukundana imwe mubzatuma yishima ni ukumva umuratira inshuti zawe mu gihe uri kumwe nawe mugahura. Bizamuremamo umutima wo kugukunda byisumbuye no guhorana umunezero udasanzwe.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU