Abateguye igitaramo cya Burna Boy batangaje ko iki gitaramo kizaba kirimo ibyiza byinshi birimo nko kuba abantu bazakitabira bazahabwa imodoka zibajyana ndetse zikabacyura ndetse ngo uyu muhanzi yiteguye gususurutsa abantu abinyujije mu muziki w’umwimerere ‘Live Music’.

Dore tumwe mu dushya tuzagaragara mu gitaramo cya Burna Boy kuri uyu wa Gatandatu<

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umuhanzi w’icyamamare ku isi Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy ataramire abafana be bo mu Rwanda mu gitaramo cy’uruhererekane kiswe #BurnaBoyXperience aho azaza mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu akubutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.


Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 20 Werurwe 2019, Entertainment Factory KGL yateguye iki gitaramo yijeje abanyarwanda ko iki gitaramo azaba ari ubudasa kuko mbere yuko kiba babanje kwiga ku muntu bagiye kuzana mu Rwanda aho baje gusanga ashoboye kandi akunzwe ku isi.

Dore tumwe mu dushya tuzagaragara mu gitaramo cya Burna Boy kuri uyu wa Gatandatu
Visit Rwanda , Heineken bamwe mu batera nkunga biki gitaramo

Yagize ati: “Burna Boy ni umuhanzi w’umuhanga kandi ushobora kuririmba ahantu hatandukanye mu gihe kimwe[..] kuba twaramuhisemo nuko tuziko ashoboye kandi ko Atari igitaramo cyambere agiye gukora azenguruka ibihugu bitandukanye.”

Baboneyeho no kubwira buri muntu wese uzitabira iki gitaramo ko azafatira imodoka mu marembo ya Stade Amahoro I Remera ikamujyana ahazabera igitaramo cya Burna Boy ahazwi nko ku Intare Conference Arena I Rusororo ku mafaranga ibihumbi 3000frw.

Dore tumwe mu dushya tuzagaragara mu gitaramo cya Burna Boy kuri uyu wa Gatandatu

Biteganyijwe ko kwinjira muriki gitaramo azaba ari  ibihumbi 10 000 Frw kuwayiguze hakiri kare. Kugura tike ku munsi w’igitaramo ni 15 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro uguze tike hakiri kare ni 25 000 Frw, ku munsi w’igitaramo ni 30 000 Frw. Muri Vivip uguze tike mbere ni 50 000 Frw na 50 000 ku munsi w’igitaramo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU