Rutahizamu w’ikipe ya Chelsea FC, Eden Hazard, yahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yamaze kwemera amasezerano y’imyaka itanu n’umushahara w’ibihumbi 270 by’amapawundi ku cyumweru yemerewe n’ikipe ya Real Madrid kugira ngo asange umutoza Zinedine Zidane bakundana cyane.

Rutahizamu Eden Hazard yamaze kumvikana na Real Madrid kugira ngo ayerekezemo

Eden Hazard wifuza kuva mu ikipe ya Chelsea, yanze gusinya andi masezerano muri Chelsea dore ko ayo yari afite azarangirana n’umwaka w’imikino utaha, bikaba byavugwaga ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Real Madrid kuyerekezamo akajya ahembwa ibihumbi 270 by’amapawundi ku Cyumweru.

Gusa Chelsea yifuza kudatakaza umukinnyi wayo ukomeye ku buntu,  ikaba isaba ko ikipe yamwifuza  yagura amasezerano y’umwaka umwe asigaranye akayabo ka miliyoni 100 z’amapawundi.


Zidane yavuze ko akunda uyu Mubiligi cyane asaba perezida wa Real Madrid ko amugura arabyanga biba imbarutso yo gusezera muri iyi kipe muri Kamena umwaka ushize.

Zidane uheruka kugaruka mu ikipe ya Real Madrid yahawe ubushobozi bwose ku bijyanye no kwigurira abakinnyi ashaka ariyo mpamvu bishoboka ko ku isonga azahera kuri uyu Mubiligi Hazard.

Hazard uri mu gihugu cy’Ububiligi aho yahamagawe gukinira ikipe y’igihugu cye ntiyahwemye kwerekana ko akunda ikipe ya Real Madrid ndetse yifuza kuyerekezamo. gusa Chelsea yihagazeho nk’ikipe ikomeye yanga kumurekura.

Rutahizamu Eden Hazard yahakanye amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Real Madrid kugira ngo ayerekezemo

Sky Sports yatangaje ko Eden Hazard abajijwe ku makuru amaze iminsi ahwihwiswa ko yamaze kwemera gusanga Zidane muri Real Madrid, yasubije ko nta kintu kiri muri ayo makuru, ko atari yo. Yagize ati” “There’s nothing in the reports.”

Mu minsi ishize rutahizamu Eden Hazard yatangaje ko gukura abona Zidane mu kibuga byamukundishije umupira ndetse amufata nk’icyitegererezo cye muri ruhago.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU