Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru atandukanye avuga ko D’Amour yatekeye umutwe abanyarwanda ko arwaye kandi yigiza nkana ahubwo ko yarafite intego yo kubashakamo amafaranga agamije kwicyenura akiteza imbere.

Ese kuba D’Amour anywa inzoga nyinshi n’ itabi niyaba ariyo ntandaro ye yo kurwara impyiko?

Amafaranga agamije kumufasha yayahawe mu bikorwa bitandukanye birimo gukusanya inkunga binyuze ku mbuga nkoranyambaga, mu butumwa bugufi [ Money Transfer] ayo yahabwaga mu inoki ndetse n’ayandi .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye gukwirakwira inkuru zivuga ko amafaranga yose uyu musore yakusanyirijwe n’abantu batandukanye yayariye, nyuma yo guteka umutwe ko arwaye nyamara atari byo.


Byahereye ku ifoto ye na Shaddy Boo yagiye hanze, yafotowe kuri uyu wa Kane ubwo yamusuraga mu rugo.

Gusa, byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko uyu musore atarwaye ndetse hari abahamyaga ko bamubona mu tubari dutandukanye ari kunywa inzoga zihenze mu gihe baba bazi ko yaheze mu buriri.

Abandi bavuga ko yaguze imodoka ndetse ari nayo akunze kugendamo. Hari n’abavugaga ko yimukiye mu nzu ihenze iherereye ahitwa kwa Rujugiro hatuwe n’abakire gusa ubu akaba ariho ari gukodesha.

Icyabihuhuye ni amashusho yashyize hanze ari gutumagura itabi, anywa n’inzoga; bikazamura uburakari kuri benshi batangiye gukeka ko kumufasha bavomeye mu kiva.

Ibi nyiri ubwite D’Amour yavuze ko bamuharabitse ndetse ko uwamuharabitse yashatse ko bagabana amafaranga akayamwima bikaba ngombwa ko amuhwihwisa mu itangazamakuru kugirango bamenye imitwe ye .

Mu kiganiro n’itangazamakuru D’Amour yavuze ko abavuga ko yatetse imitwe ari abagamije kumuharabika, ku ruhembe hakaba uwitwa Christian wigeze gutegura ibitaramo byo kumufasha ariko ngo nta mafaranga agaragara yamuhaye.

Yagize ati” Ni Christian wo muri Let Save Them wari warashinze kompanyi yo kumfasha aherutse kuza arambwira ngo nimuhe amafaranga narayabonye. Ndamubwira nti ‘ntayo naguha, amafaranga nabonye ni ayo kwivuza.’ Aravuga ngo agomba kunsebya afite amashusho ndi kunywa itabi azayajyana mu banyamakuru bansebye, ndamubwira nti nta kibazo.”

Yongeye gushimangira ko amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ari kunywa itabi yafashwe n’uyu musore ubwo yari yagiye kumusura, ndetse icyo gihe ngo yamuhaye amafaranga ibihumbi 10.

Ese abahanga mu bw’ubivuzi bw’ impyiko bavuga ko iyi ndwara iterwa niki?

Bavuga ko Indwara y’impyiko “Calculs rénaux”iterwa n’imyanda nyinshi iba yagiye mu mubiri ivuye ku ntungamaubiri zitandukanye ziva mu biribwa no mu binyobwa hamwe no kunywa amazi make,no kunywa izoga nyinshi. Amakuru dukesha urubuga rw’ ubuzima avuga ko igaragara mu nkari, igatuma ituma impyiko zibyimba.

Ku bagabo bakuze iyi ndwara ngo hari igihe baba bayifite kandi batabizi.Iyi ndwara irakura ikagera mu rwungano rw’ inkari ariko abantu bose siko babimenya.

Igitera iyi ndwara

Urubuga Wikipedia rutangaza ko amafunguro afite karisiyumu ya “oxalate” nyinshi, hamwe na aside urique bitera ubu burwayi bw’ impyiko kubera ko harimo imyunyu yiyegeranya igatera utubumbe mu mpyiko dutera uburwayi bwazo.

Kunywa amazi make n’ibinyobwa bike nabyo biri mu bitera ubu burwayi kuko habura amazi ajya kugabanya imyunyu mu mubiri.

Ubu burwayi bunaterwa n’uburyo ibice bigize umubiri byaremwe nabi.

Uburyo bwo kuyirinda

Amakururu dukesha urubuga e-sante avuga ko kwisuzumisha kwa muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso ari uburyo bwiza bwo kuyirinda bityo umuntu agahabwa imiti.

Kunywa amazi n’ibinyobwa bihagije, amazi angana na litiro 2 ku munsi cyangwa ikirahure cy’amazi ku bashoboye kuyanywa buri saha, bifasha kugabanya inyunyu n’utuntu twose twatuma hiyegeranya ubu burwayi.

Si byiza ko umuntu anywa ku munsi ibinyobwa bya mu gitondo gusa,ngo ni ngombwa kunywa amazi igihe kinini no hagati mu munsi kugeza urangiye.

Abahanga bakomeza bavuga ko kwirinda indwara y’ impyiko abantu bagomba kwirinda kurya ubunyobwa bwinshi na chocolat kuko bifite “ oxalate” itera ubu burwayi, kwirinda kurya inyama nyinshi ku munsi zirengeje amagarama 70 n’ ibindi biribwa bikungahaye kuri poroteyine birengeje urugero, ndetse no kwirinda kunywa inzoga nyinshi, umuntu asabwa nibura kunywa ibirahuri bibiri by’inzoga kuko kuzinywa ari nyinshi bitera impyiko.

Ese kuba D’Amour anywa inzoga nyinshi n’ itabi niyaba ariyo ntandaro ye yo kurwara impyiko?

Ikibazo kiragira kiti Ese buriya D’Amour iyo anywa inzoga ntajya arenza ibirahure 2 ? . Ese kuba arenzaho akanywa n’itabi nibyaba aribyo bituma indwara imukomerera?

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU