Ubusanzwe umunyu tuwuzi ku bushobozi bwo kuryoshya ibiryo no kurinda ibiribwa bizamara igihe kirekire, ariko burya umunyu wa Gikukuri ni igitangaza ku buzima bw’umuntu ndetse urihariye kubijyanye ni ubwiza bw’umubiri.

Ese waruziko kwisiga umunyu wa Gikukuri wongerera abantu ubwiza ?

Umunyu wa gikukuri uba ari umwimerere utarigeze uhindurwa n’inganda, hafi 55% ni sodium, 31% ni chlorure, 8% ni sulfates, 4% ni magnésium, 1% ni calcium et 1% ni potassium.


1.Wongera ubudahangarwa n’ubwirinzi bw’umubiri

Igikukuri ugizwe n’imyungu ngugu itandukanye ifasha umubiri wacu kugira intege no kubasha kwirinda indwara zitandukanye, ni byiza kuwukoresha rero kugirango umubiri uhorane imbaraga n’imbaduko.

  1. Urinda indwara y’agahinda gasaze

Igikukuri ifasha mu ikorwa ry’imisemburo ibiri ikomeye itera ibyishimo ariyo sérotonine na mélatonine. Igihe wumva ufite umunaniro (stress) fata ikirahure cy’amazi avanze na gikukuru biragufasha mu ikorwa ryihuse ry’iyo misemburo bityo wirinde agahinda.

  1. Ifasha urwungano rw’amaraso

Gikukuru kubera imyunyungugu myinshi iyirimo ifasha mu gusukura no kwagura inzira y’amaraso mu mubiri, aribyo bituma ukwiye kujya uwurya nibuze buri munsi kugirango wirinde indwara za hato nahato nk’imitsi na Rubagimbande.

  1. Ifasha mu kugabanya umubyibuho ukabije

Gikukuru ni ikiribwa gisharira bityo gifasha igifu mu kwihutisha igogora no gushwanyaguza ibinure bibi. Uko gushongesha ibinure bibi bifasha umubiri kwisubira no kugira ibiro bikwiye.

  1. Igabanya ubukana bw’indwara z’ubuhumekero

Kubera imyunyungugu iyigize ifasha umubiri mu kwirinda no gusana vuba umubiri, Igikukuru ni ingenzi cyane ku murwayi wa asthma mu gihe ari muri crise anyunguta uyu munyu bikamufasha nkaho akoresheje ya pompe isanzwe.

  1. Irinda imvune

Ubwinshi bw’Imyunyugugu iri muri uyu munyu ni ingenzi cyane ku gukomeza amagufa no gusana ayavunitse agakira vuba, bityo mugihe ubabara mungingo fata kuri uyu munyu biragufasha vuba kugabanya ububare.

  1. Irinda gufatwa n’imbwa

Kubera ko ikungahaye kuri Potassium kandi imikaya yacu ikaba ikenera cyane iyo myunyungugu kugirango ikore neza. gufata Gikukuru ni ngenzi cyane kuko bituma tubona iyo Potassium kubwinshi.kuruta kurya imineke myinshi n’ibindi biribwa tuyishakamo.

  1. Irinda indwara ya Diabete

Ku barwayi ba Diabete, ikiyiko kimwe cya Gikukuri ni ingirakamaro kuko bigufasha kugabanya isukari mu maraso. Ni byiza rwose kurekeraho gukoresha umunyu usazwe wo guteka ubundi ugahitamo gukoresha umunyu wa gikukuri kuko ikungahaye kuri Insuline y’umwimerere.

  1. Umuti w’ubwiza

Gikukuru yica udukoko twangiza uruhu, ubundi ikaba ikungahaye ku myungugu irinda uruhu , ntakindi bisaba uretse kuwisigaho ugafata, Dore uko bikorwa : Fata 300gr z’igikukuru ushyiremo 10cl z’amavuta ya elayo uvange, ubundi wisige umubiri wose. Cyangwa 300gr z’igikukuru ukavanga na yaourt y’umwimerere ubundi wisige umubiri wose,Ibyo bizagufasha kugira uruhu rwiza runoze kandi ruhehereye ndetse bikurinde kuzana iminkanyari.

  1. Urwanya uburozi

Kubera imyunyungugu yiganje muri Gikukuri, kuwukoresha bifasha umubiri wacu kwirukana uburozi mu mubiri no gufasha gusukura utunyangingo twacu.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU