Umuraperi Fireman umaze igihe ari kugororerwa i Iwawa yasabye imbabazi umwana we n’umugore babanaga avuga ko yicuza kuba yarabatesheje agaciro akijandika mu biyobyabwenge.

Fireman umaze igihe Iwawa yasabye imbabazi umugore we n’umwana we

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Werurwe 2019, mu kiganiro yagiranye na Isimbi.rw yamusuye i Iwawa aho amaze igihe yigishwa imyuga itandukanye nyuma yo kugororwa no gufashwa kuva ku biyobyabwenge.

Fireman yaduhaye ubuhamya burambuye buzasohoka asobanura ibyamubayeho byose. Yageze i Iwawa muri Nzeri 2018 biteganyijwe ko azahamara amezi 12 akagaruka mu buzima busanzwe. Yinjiye mu cyiciro cy’Intore nyuma yo kugororwa, yigayo ubuhinzi no gukoresha mudasobwa.


Yavuze ko asaba imbabazi umugore we n’umwana we “ku bwo kubatesha agaciro no kugatesha umuryango nyarwanda,” aho kuwukorera ibibyara amafaranga akoresheje umuziki we akajya mu biyobyabwenge.

Fireman mu bihe bitandukanye yavuze ko yajyaga akoresha ibiyobyabwenge ubundi akabireka bugacya yabisubiyeho. Mu buzima busanzwe ngo akumbuye kubona umwana we kurusha ibindi bintu byose. Yashimangiye ko ibyo ari kwiga i Iwawa azavayo abishyira mu ngiro, yifuza gushora imbaraga mu myuga y’ubuhinzi.

Fireman (uwa kabiri uturutse i bumoso) amaze igihe agororerwa i Iwawa
Fireman (uwa kabiri uturutse i bumoso) amaze igihe agororerwa i Iwawa

Uyu muraperi yakunzwe mu itsinda rya Tuff Gang yari ahuriyemo na bagenzi be Bull Dogg, Jay Polly, Green P na P Fla waje gukurwamo. Fireman i Iwawa yasanzweyo na Neg G na we uhamaze ukwezi kumwe ajyanyweyo.

Fireman umaze igihe Iwawa yaririmbye indirimbo nka ‘Ca Inkoni Izamba’, ‘Urwikekwe’, ‘Umuhungu wa muzika’ n’izindi.

Ifoto ya Fireman kuri ubu uri kubarizwa Iwawa yatunguye benshi
Fireman umaze igihe Iwawa ngo akumbuye umwana we cyane

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU