Umunyamuziki Hitimana uzwi  ku mazina y’ubuhanzi ya Freeman yasabye anakwa umukunzi we Mutuyimana Belyse bamaze igihe kinini bakundana.

Freeman yasabye anakwa umukunzi we Belyse

Umuhango wo gusaba no gukwa mu muryango wa Mutuyimana Belyse wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 2 Gashyantare 2019, ubera mu mujyi wa Kigali, Kimironko ahazwi nko k’Ururembo.

Byari ibirori bibereye ijisho aho wabonaga akanyamuneza kubatashye ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’imiryango y’aba bageni.

Freeman uzwi nk’umusore w’ibigango yavuzeko Belyse ariwe mukobwa w’inzozi akaba ari nayo mpamvu yiyemeje kubana nawe akaramata.

Yagize ati “Namukundiye ko ari umukobwa mwiza ufite ingano nkunda, azi ubwenge kuko yagiye angira inama ku bintu runaka nabikora bigacamo, yicisha bugufi agakunda gusenga Imana.”

Twakwibutsa ko Freeman ni umuhanzi ubimazemo igihe kuko amaze imyaka igera kuri itanu akora umuziki, yibanda ku ndirimbo z’urukundo.

REBA UKO UMUHANGO WO GUSABA NO GUKWA WAGENZE:

Freeman yasabye anakwa umukunzi we Belyse

Freeman yasabye anakwa umukunzi we Belyse

Freeman yasabye anakwa umukunzi we Belyse

Freeman yasabye anakwa umukunzi we Belyse

Freeman yasabye anakwa umukunzi we Belyse

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU