Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Gentil Misigaro yakoze igitaramo cyari kimaze iminsi cyamamazwa aho yarahuriyemo na bagenzi be bakunzwe barimo abavandimwe be ,inshuti ze ndetse n’igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru aho umubare w’abakobwa wari mwinshi ugereranyije n’abasore.

Gentil Misigaro yakoze igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru bwiganjemo abakobwa b’uburanga

Igitaramo cyatangiye saa 4:30 ,cyabimburiwe n’isengesho nyuma baha umwana Shinning Star yo kuri restouration Church mu mbyino zahariwe guhimbaza Imana aho bashimishije abari aho. Hakurikiyeho Alarm Ministries mu ndirimbo zo kuramya Imana mu ndirimbo zabo zirimo Ndagushima aho basusurukije abantu bari bateraniye mu ihema rya Camp Kigali mu majwi yabo arenga.

Alarm Ministries yishimiwe na benshi mu bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza kuko baririmbanye n’abari baje kubihera ijisho kuva batangira kugera basoje Hakurikiyeho Nshuti Bosco umwe mu baririmbyi bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ze zakumbuje benshi ijuru.

Yakurikiwe n’itsinda rya Shekina  Worshirp Team ribarizwa imasoro Muri Restoration Church mu mbyino zinogeye amaso ndetse no mu majwi meza ayunguruye,  ibintu byashimishije abantu bakunda kubyina ndetse no kuramya binyuze mu ndirimbo.

Gentil Misigaro yakoze igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru bwiganjemo abakobwa b’uburanga

Shekina yakurikiwe na Gentil Misigaro aho yatangiye ababaza niba baje kuramya,kuririmba ,gushima,  kubyina maze bamusubijza ko byose biri mu baje biteguye maze nabo abasubiza ko ibi byose biri bukorwe.

Gentil Misigaro yaririmbiye abari aho zimwe mu ndirimbo ze nshya zakoze ku mitima ya benshi aho yanyuzagamo akaganira n’abari muriryo teraniro ry’abantu. Yaboneyeho umwanya wo kuririmba imwe mu ndirimbo yahuriyemo na mushiki we aho yaboneyeho no kuyiririmbana nawe imbona nkibone.

Gentil Misigaro yakoze igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru bwiganjemo abakobwa b’uburanga

Yakurikiwe n’umuhanzi Aime Uwimana umwe mu bahanzi bakurubbari gufatanya na Gentil Misigaro mu gikorwa cyo gushima no guhimbaza. Gentil yongeye kugaruka ku rubyiniro kinisaha ya saa 7:00 ari kumwe na Mushiki we Gentille maze baririmbana indirimbo yindi bakoranye

Evan Jarrel guturuka muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika yashimishije  abantu, kugera ubwo yakoze kumitima ya benshi ubwo yaririmbaga indirimbo iri mu rurimi rw’ikinyarwanda nyuma aza gufatanya n’umuhanzi Adrien Misiharo nawe waje aturutse muri Amerika gufasha umuvandimwe we Gentil.

Adrien Misigaro yasigaye ku rubyiniro aho yahagurukije abari baje kwihera ijisho igitaramo mu ndirimbo ye yise Ntacyo nzaba yafatanyijr na Meddy.

Saa 7:55 yasabye umuvandimwe we Gentil Misigaro niko kumufasha ku rubyiniro bakoranye ndetse iri no kuri Album ye Imbaraga. Mu gitaramo hahati Gentil yatunguye umukunzi we bagiye gushyingiranwa imbere y’abantu ndetse baboneraho no gutumira abari aho bose kuzataha ubukwe bwabo buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Ku isaha ya saa nibwo igitaramo cyahumuje abari aho bose abahishurira ko  ku isi buri muntu wese arwanira kuba yabona ko anyuzwe nibyo afite, abari aho yababwiyr ko uku kunyurwa ntahandi kuva uretse muri Yesu nyiri biremwa abasaba ko basenga cyane kugirango  banyurwe nibyo batunze. Gentil Misigaro yakoze igitaramo cyiza aho yanafashe umwanya wo gushimira umuryango we wose ndetse n’abandi bantu batandukanye bavuye hanze y’igihugu baje kwifatanya nawe mu gitaramo.

REBA UKO IGITARAMO CYAGENZE MU MAFOTO:

Gentil Misigaro yakoze igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru bwiganjemo abakobwa b’uburanga

Gentil yerekanye umukunzi we bateganya kurushingana mu minsi ya vuba.

Gentil Misigaro yakoze igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru bwiganjemo abakobwa b’uburanga

Gentil Misigaro yakoze igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru bwiganjemo abakobwa b’uburanga

Gentil Misigaro yakoze igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru bwiganjemo abakobwa b’uburanga

Gentil Misigaro yakoze igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru bwiganjemo abakobwa b’uburanga

Gentil Misigaro yakoze igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru bwiganjemo abakobwa b’uburanga

Gentil Misigaro yakoze igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru bwiganjemo abakobwa b’uburanga

Photo: Igihe

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU