Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Gentil Misigaro yasabye anakwa umukunzi we Rhoda Mugiraneza bakundanye kuva mu buto bwabo.

Gentil Misigaro yasabye anakwa umukobwa bakundanye kuva mu buto

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Gentil Misigaro akaba n’umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Biratungana’ n’izindi, yasabye anakwa Rhoda Mugiraneza, inshuti ye yo mu bwana. Ni mu birori binogeye ijisho byaranzwe n’umuziki uhimbaza Imana byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019.


Ibi birori bibaye nyuma yuko uyu mukobwa akorewe ibizwi nko gusezera ubukumi bwe byabanjirije igitaramo ‘Hari imbaraga Tour Rwanda’ cy’ubudasa cyakozwe n’umukunzi we ku itariki 10 Werurwe 2019 aho yanamweretse abari bateraniye muri iryo koraniro maze abatumira ababwira ko bazaza bakifatanya.

Gentil Misigaro akoreye ubukwe mu Rwanda nyuma y’imyaka 15 yari yamaze yibera muri Canada. Tariki 1 Werurwe 2019 ubwo yahuraga n’umukunzi wamusanganiye i Kanombe, byari ibyishimo bidasanzwe kuri bombi. Mu muhango wo gusaba no gukwa, Gentil Mis yaherekejwe n’abasore barindwi barimo umunyamerika Evan, Serge Iyamuremye ndetse na Patient Bizimana witegura gukora igitaramo ‘Easter Celebration 2019’.

Gentil Misigaro yasabye anakwa umukobwa bakundanye kuva mu buto

Muri barindwi bamuherekeje harimo n’abavandimwe be barimo na Adrien Misigaro bahuje izina ‘Misigaro’. Umuhango wo gusaba no gukwa watangiye ahagana saa tatu n’igice zo kuri uyu wa Gatandatu. Ni ibirori byabereye ku musozi wa Reberero [Heaven Garden] mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Bamusabira umugeni, Gentil Misigaro yakubitaga agatwenge, akanyuzamo akaganira na Adrien Misigaro n’abandi.

Gentil Misigaro yasabye anakwa umukobwa bakundanye kuva mu buto

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU