Impamvu yatumye Diamond atavuza se aruko ngo atigeze amwitaho mu buto bwe kuko ngo yahoraga amutoteza amubwira ko Atari umwana we bityo ngo Diamond akurana urwangano kuri se.

Hamenyekanye impamvu yatumye Diamond atavuza se urembejwe n’indwara kwa Muganga

Mu minsi yashize nibwo  byatangajwe ko se wa Diamond ariwe Mzee Abdhul arembye bikomeye kubera indwara yamufashe akabyimba amaguru mu buryo bubabaje.

Ibi ntacyo Diamond yigeze abikoraho ,ndetse ntanicyo yigeze agira icyo abivugaho mu itangazamakuru ahubwo yabirenzagaho amaso akigendera.

Mu kiganiro Diamond yigeze kugirana na kimwe mu bitangazamakuru bikomeye cyo muri Tanzania yavuze ko se atigeze amufata nk’umwana we yabyaye ahubwo ko yahoraga amutoteza nk’umwana utagira se kugera ubwo avuye iwabo ayoboka inzira y’umuhanda ajya gushaka ubuzima.


Mu buzima yagiye anyuramo ngo yagiriwe neza na nyine kuko nawe wageragezaga kumwumva ndetse no kumufasha mu gihe se yabaga atazi naho umwana we asigaye aba ahubwo ngo ugasanga yatashye yasinze gusa.

Hamenyekanye impamvu yatumye Diamond atavuza se urembejwe n’indwara kwa Muganga

Diamond yahishuye ko ubuzima yanyuzijwemo na se bwatumye yumva ko ntakintu ashobora kuzamarira se kuko ntawe ntacyo yamumariye akura gutyo niyi mitekerereze, Ngo mu gihe Diamond yaratngiye gufata ku gatubutse nibwo se yatangiye guhura n’ibibazo uruhuri.

Diamond yafashaga nyina bityo abaha inzu yo kubamo ,se ngo byamvanze mu nda niko gushaka kwiyegereza umuhungu we ngo biyunge gusa ngo amazi yari yararenze inkombe kukp Diamond yigometse kuri se kugera magingo aya akanga no kugira icyo amufasha ahubwo agafasha nyina wamuhangayikiye kuva akiri umwana.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU