Hamisa Mobetto wigeze gukundana na Diamond bakanabyarana umwana yatandukanye n’umusore witwa Josh Adeye yari yarasimbuje Diamond babyaranye.

Hamisa yatandukanye n’umusore bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo

Hamisa Mobetto umaze iminsi ari mu munyenga w’urukundo n’umusore ukina umukino wa Basketball muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika yatangaje kuri ubu ari wenyine nyuma yuko asakaje ifoto ye hanze avuga ko yavuye mu rukundo.


Hamisa yagiye kuri Instagram abwira abafana be ko nta mukunzi agira kugira ngo babimenye ndetse bumve neza ububabare afite wenda hagire umugoboka cyane ko ngo ujya gukira indwara ayirata.

Hamisa yatandukanye n’umusore bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo

Yagize ati “Ejo hashize nari mfite umukunzi,ariko ubu ndi njyenyine.”

Nyuma yo gutangaza bino benshi bamubajije impamvu yatandukanye n’umukunzi we abigira ibanga kugera magingo aya ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yihishe inyuma yibi. Hamisa ni umwe mu bagore kuri ubu bavugwa mu itangazamakuru ryo muri Tanzania kubera gukundana na Diamond.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU