Hamisa Mobetto yabwiye abantu bashaka kwitambika mu buzima bwite bwabo ko badashinzwe kumenya niba Diamond atanga indezo cyangwa ntayo atanga.

Hamisa yongeye kwibasira abantu bavuga ko Diamond ari umubyeyi gito

Mu minsi yashize nibwo Hamisa Mobetto yagejeje ikirego mu rukiko avuga ko Diamondd yamutereranye kugera ubwo amusigira umwana ntamuhe n’indezo.

Ibi byabaye ngombwa ko urukiko rusaba aba bombi kujya kwiyunga bananiranwa urukiko rufata umwanzuro warwo, aba bombi baraganiriye nyuma bongera kunga ubumwe .


Gusa ibi byose byaterwaga n’igikomere Hamisa yagize cyo kuba uyu muhanzi yaramubenze agashaka undi mukobwa kuri ubu bivugwa ko bagiye gukorana ubukwe uzwi nka Tanasha Donna.

Mobetto aganira na Global Publishers, yagaragaje ko yijunditse abakomeje kugenda bamubaza niba koko Diamond Platnumz atagitanga indezo.

Ati “Namwe murarambiranye none niba yararetse gutanga indezo ya Dylan bibarebaho iki? Nimundeke, ubuzima bwanjye n’umuryango wanjye ntibubareba. Murambaza kugira ngo bigende bite?”

Nyuma yo gutangaza ibi byerekanye ko hari icyo Hamisa adashaka kwerura ku masezerano yaba yaragiranye n’uyu muhanzi Diamond mu gihe urukiko rwabasabye ko biyunga . Gusa hakaba ahari amakuru avuga ko aba bombi bameranye neza kuko Hamisa agituye mu nzu yahawe n’uyu mugabo babyaranye.

Twakwibutsa ko Diamond Platnumz yabyaranye umwana umwe w’umukobwa na Hamisa Mobetto witwa Dylan.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU