Umuraperikazi Young grace wakunze gushyira hanze udushya dutandukanye yatangaje ko ari mu byishimo bikomeye kubera ko mu minsi micye agiye kwibaruka imfura ye.

Harabura igihe gito ngo Young Grace yibaruke imfura ye

Umuraperikazi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace ni umwe mu bahanzikazi badakunze kugaragaza ubuzima bwabo bwite gusa kuri uyu wa Gatanu abinyujije kuri Instagram yerekanye ko atwite inda y’imvutsi.

agize ati “ Ndi kunyura mu bihe bidasanzwe buri mugore wese abategereje mu buzima bwe. Oh! Ubu inda yanjye irizihiwe nk’umutima wanjye.

Harabura igihe gito ngo Young Grace yibaruke imfura ye

Young Grace ntiyavuze se w’umwana gusa asanzwe akundana n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri bivugwa ko yaba ariwe bagiye kubyarana.

Mu minsi ishize nibwo yahishuye ko azakora ubukwe mu gihe cya vuba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU