Umukecuru Hattie Retroage w’imyaka 82, ukomoka mu mujyi wa New York muri US, yiyandikishije ku rubuga rwa Internet rwo gushakiraho umukunzi aho yemeje ko yifuza umusore uri munsi y’imyaka 35 ufite ubuhanga mu gutera akabariro.

Hattie Retroage w'imyaka 82 atera akabariro 3 mu cyumweru akaba yifuza umukunzi uri munsi y’imyaka 35

Uyu mukecuru ukuze, yavuze ko akigira ubushake buhagije bwo gutera akabariro ndetse atifuza gushakana n’umusaza bangana kuko atamuryohereza mu buriri nk’umusore ukiri muto.

Uyu mukecuru yabwiye abashaka abakunzi ko yifuza umusore ukiri muto uzi gutera akabariro ngo kuko benshi mu basaza yagiye ahura nabo baramubihirije.

Hattie Retroage ati “Ntabwo ndahura n’umusore ukiri muto ngo ansabe ko dukora imibonano mpuzabitsina.”

Hattie Retroage umaze imyaka 35 nta mukunzi agira nyuma yo gutandukana n’umugabo we mu mwaka wa 1981 ubwo yari mu myaka 50,yavuze ko abasaza bataryoshya imibonano mpuzabitsina nk’abasore ariyo mpamvu yifuza umusore uri munsi y’imyaka 35.

Hattie Retroage wahoze ari umubyinnyi,ufite abana 2 n’abazukuru 3 yavuze ko ubwo yavugaga ko ashaka kuryamana n’umusore uri munsi y’imyaka 35 yabonye ubutumwa bwinshi bw’abantu bamushaka ariko kur ubu ashaka umukunzi ukiri muto bakabana mu nzu ye.

Hattie Retroage waherukaga kuryamana n’umusore w’imyaka 39,yavuze ko kuri ubu yifuza undi musore umusazisha neza ndetse ngo kuri ubu ahorana ubushake bwo gutera akabariro kubera ko akunda kureba filimi z’urukozasoni.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU