Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, barishimira ko itangizwa ry’imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Nyagatare – Rukomo.

Ibikorwa byo kubaka umuhanda Nyagatare – Rukomo byatangijwe

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 07 Werurwe 2019, i Ngarama mu karere ka Gatsibo aho umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, batangije ku mugaragaro imirimo yo gushyiramo kaburimbo no kwagura umuhanda Nyagatare – Rukomo uhuza iyi ntara n’iy’Amajyaruguru.

Ku ruhande rw’abaturage ngo batewe ishimwe nuko babonye uyu muhanda aho bavuga ko uyu muhanda ugiye gukemura bimwe mu bibazo bahuraga nabyo mu gukora ingendo.

Kanyamihigo Fidèle wavuze mu izina ry’abandi baturage, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema kubagezaho ibikorwa by’iterambere ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika imvugo ye niyo ngiro, kandi uyu muhanda ugiye kudufasha kwiteza imbere. Twavaga hano i Ngarama tujya kurangura ibintu i Kigali, tugakoresha amasaha atatu n’igice ariko Kaburimbo niyuzura isaha imwe n’igice tuzajya tuba tugeze i Kigali.


Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yasabye abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye binyuze mu mirimo bazahabwa ndetse n’igihe uyu muhanda Nyagatare – Rukomo uzaba wuzuye.

Yagize ati  “uyu ni umushinga munini urimo amafaranga menshi; mukwiye kwitegura kubyaza umusaruro akazi muzahabwa mu bikorwa byo kubaka uyu muhanda, kandi no mu gihe uzaba wuzuye mwubake amahoteri, aka gace gatere imbere kugira ngo kagendane n’iri terambere ribagezwaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko uyu muhanda niwuzura uzagira uruhare rukomeye mu guhuza Uburasirazuba n’Amajyaruguru y’igihugu nk’ibice bizwiho kugira umusaruro mwinshi mu buhinzi n’ubworozi, bityo ubucuruzi butere imbere n’abahinzi babashe kugera ku masoko biboroheye.

Yavuze kandi ko uyu muhanda uzaha akazi abaturage b’aka gace imibereho yabo ikarushaho kuba myiza ndetse ukazatuma igiciro cy’ubwikorezi kigabanuka kandi bikoroshya ibijyanye no kugeza umusaruro ku masoko.

Yakomeje avuga ko umuhanda Nyagatare – Rukomo uzafasha abaturage mu buhahirane n’amahanga anemeza ko uzagabanya ubwinshi bw’ibinyabiziga mu murwa mukuru w’u Rwanda ariwo Kigali.

Ibikorwa byo kubaka umuhanda Nyagatare – Rukomo byatangijwe

Umuhanda Nyagatare – Rukomo ni umuhanda w’igitaka ufite uburebure bwa kilometero 73 na metero Magana atatu, ukaba uzahuza Intaray’Amajyaruguru niy’Iburasurazuba mu turere twa Gicumbi, Gatsibo na Nyagatare. Biteganyijwe ko uzuzura mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice ukazatwara amafaranga y’u Rwanda Miliyari mirongo itatu n’umunani n’igice (38.607.657.652Frw).

Ibikorwa byo kubaka umuhanda Nyagatare – Rukomo byatangijwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU