Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza ‘Save The Date’ y’ubukwe bwa Kizito Mihigo na Clarisse Karasira gusa uyu muhanzikazi yabihakanye yivuye inyuma avuga ko biriya ari ibinyoma ndetse ko atazi impamvu nyamukuru w’umuntu wifuje gukora biriya.

Ifoto igaragaza Save The Date ya Kizito Mihigo na Clarisse Karasira yaciye ibintu

Kuri uyu iki cyumweru taliki ya 25 Werurwe 2019 , ku mbuga nkoranyambaga zirimo Whats App hakwirakwijwe ifoto igaragaza Save The Date’ ubusanzwe ikoreshwa n’abantu bateganya gukora ubukwe iriho umuhanzikazi Clarisse Karasira na Kizito Mihigo.


Bamwe mu babonye iyi foto baguye mu kantu bitewe nuko ibi bintu byaba bikozwe mu gihe gito gusa nanone mu bantu bazi gushishoza neza babonye ko iyi foto idafite icyo ivuze kubera ko uyitegereje neza uhita ubona ko nta Taliki iriho ubu bukwe buzabera.

Touchrwanda.com tukimara kubona iyifoto twashatse kumenya ikiyihishe inyuma ,mu kiganiro twagiranye na Clarisse Karasira ku murongo wa Telefone njyendanwa yaduhishuriye ko iriya foto atariyo ndetse ko ntanubushuti bwihariye afitanye na Kizoto Mihigo usibye kuba bose basangiye kuba bitwa abahanzi.

Ifoto igaragaza Save The Date ya Kizito Mihigo na Clarisse Karasira yaciye ibintu
Clarisse Karasira wagaragaye kuri ‘Save The Date ‘ y’ikinyoma

Yagize ati” Nanjye iriya foto nayibonye gusa ntamubano udasanzwe mfitanye na Kizito Mihigo uretse kuba twese turi abahanzi  biriya ni amakuru y’ibihuha yashyizwe hanze [..] uwakoze biriya ndabona ku giti cye yarafite ikindi agendereye gusa iriya foto n’ikinyoma.”

Abajijwe niba iriya foto haricyo yaba yamubangamiye ku buzima bwe yavuze ko ntacyo kuko umwuga wo kuririmba akora azi neza ko azawuhuriramo na byinshi birimo nka biriya byo gusakaza ibinyoma hanze kandi ari amakuru y’ibihuha.

Ifoto igaragaza Save The Date ya Kizito Mihigo na Clarisse Karasira yaciye ibintu
Kizito Mihigo wagaragaye kuri Save The Date y’ikinyoma.

Twakwibutsa ko Clarisse Karasira ari umwe mu bahanzi nyarwanda kuri ubu bahagaze neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda aho mu minsi yashize yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Komera.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU