Mu gitaramo cyahurije hamwe ibyamamare bikomeye birimo Medhy na Teta Diana cyaranzwe n’imbyino za Gakondo ndetse n’ingwatira ku bakunzi b’umuziki wa Zouk.

Kuri uyu wa gatanu Taliki ya 29 Werurwe 2019 ,nibwo habaye igitaramo cy’iubudasa cyahurije hamwe ibyamamare bikomeye birimo Umunyarwandakazi Teta Diana ndetse n’umuhanzi Medhy Custos ukubutse mu gihugu cy’Ubufaransa.

Igitaramo cyatangiye ahagana saa 9 zirengaho iminota cyatangijwe n’abacuranzi ba Netunez Band mu ndirimbo zabo zikundwa na benshi mu bakunzi b’indirimbo z’amahanga ,bakurikiwe n’umukobwa nawe washimishije benshi uzwi nka Stella Tush mu gucuranga Saxophone wanamaze iminota isaga 30 benshi batamukuraho imboni.

Yakurikiwe na Teta Diana waje anyura benshi mu bihangano bye bitandukanye byakunzwe birimo ‘Velo’ , ‘Call Me’ , ‘Birangwa’, ‘Fata Fata’ n’ibindi byatumye benshi bamwishimira.

Uyu muhanzikazi yaririmbye mu buryi bwa live indirimbo ze zose ariko agaragaraza itandukaniro ndetse n’umuziki unoze mu buryo bwihariye, byatumye akurirwa ingofero n’abari bitabiriye.

Agezemo hagati yavuze umuvugo asingiza Cecile Kayirebwa, amuvuga imyato mu buryo bwihariye.

Uyu muvugo wagiraga uti “Mubyeyi mwiza wuje ubwenge, reka nkubwire wishime ubwiza bwawe mbubwire bose, mvuge uburanga mvuge urukundo […] uraho Ceci! Kuvuga ibyawe bisaba iminsi ninsubizwa ijambo nzasubira nsabire nanjye nkomeze ntsinde nshyire ikirenge aho ugikuye, urakoze cyane Cecile Kayirebwa.”

Muriki gitaramo yongeye gushimangira ko akunda umubyeyi Kamaliza ndetse ari umwe mu bahanzi afatiraho urugero rwiza.

Yakurikiwe n’umuhanzi Mukuru Medhy Custos washimishije benshi mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Tant Pis ,Mes Divas Elles Demandent ndetse n’izindi. Ku isaba ya saa 1 nibwo uyu muhanzi yasezeye abaje kwifatanya nawe ababwira ko yishimiye uburyo bamwakiriye ndetse ko ari umugisha mwinshi kuri we

REBA AMAFOTO Y’ UKO IGITARAMO CYAGENZE:

Photo:Igihe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU