Ubuyobozi bw’ ikipe ya Rayon Sports bwashyize hanze imodoka nshya isize amabara ajyanye na Gikundiro akaba ariyo iyi kipe igiye kujya igendamo.

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze imodoka ya Miliyoni 100 bazajya bagendamo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane bwasohoye hanze imodoka nshya y’iyi kipe buyikuye mu igaraje rya Akagera Business Group, uyu muhango witabiriwe n’abafana benshi b’iyi kipe.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton AUV yari yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018. Yakozwe n’uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, ikaba yaracuruzwaga n’Akagera Motors.

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze imodoka ya Miliyoni 100 bazajya bagendamo

Yari kuba yaragiye hanze kuri iyo tariki gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje gusanga ngo amabara yari yarasizwe kuri iyi modoka adasa n’ibara nyaryo rya Rayon Sports, bityo busaba ko yasubizwa mu Akagera Motors maze igasigwa amabara ajyanye na Gikundiro.

Iyi modoka ifite imyanya 52, nyuma yo gusigwa aya mabara yahise isohorwa mu Akagera Motors ikaba igiye gutangira gukoreshwa n’iyi kipe ku mugaragaro.

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze imodoka ya Miliyoni 100 bazajya bagendamo

Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi yatangaje ko bishimishije kuba ikipe ya Rayon Sports ibonye imodoka kuko gukodesha byabahendaga cyane.

Ati “Birashimishije ko tubonye imodoka tuzajya dukoresha mu buzima bwa buri munsi, mu byadutwaraga amafaranga menshi no gukodesha imodoka nabyo byarimo”

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze imodoka ya Miliyoni 100 bazajya bagendamo

Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw izakoreshwa mu gutwara abakinnyi n’abatoza mu myitozo no mu mikino ikinira imbere mu gihugu.

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze imodoka ya Miliyoni 100 bazajya bagendamo

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU