Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri RDC yarokotse impanuka y’indege ya Boeing 737 yahitanye abantu 157 mu gitond cyo ku munsi w’ejo mu buryo butangaje kuko ariyo yabavanye mu Misiri ibageza muri Ethiopia.

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yarokotse impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines mu buryo bw’igitangaza

TP Mazembe yari ivuye mu Misiri gukina umukino wa CAF Champions League na Ismaily banganyije igitego 1-1, yateze iyi ndege ya Ethiopian Airlines ibakura mu Misiri ibageza muri Ethiopia.

Iyi ndege ya Boeing 737 (B-737-800MAX), yakoze impanuka ku munsi w’ejo Taliki ya 10 Werurwe 2019, nyuma yo kubageza muri Ethiopia ntibakomezanya nayo i Nairobi.


Tout Puissant Mazembe yageze ku kibuga cy’indege cya Bole International Airport babwirwa ko batari bukomezanye n’iyi ndege ya Boeing 737 (B-737-800MAX) kubera ko yajyaga mu mujyi wa Nairobi ahubwo bafata ihita ibageza I Lubumbashi, baba baretse kugenda muri iyi Boeing 737 (B-737-800MAX) yakoze amahano ku munsi w’ejo.

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yarokotse impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines mu buryo bw’igitangaza

Iyi ndege yakoze impanuka kuri iki Cyumweru mu gitondo imaze iminota 6 ihagurutse, bituma abantu 157 bakomoka mu bihugu 33 bahasiga ubuzima.

Mu banya Kenya 32 bayiguyemo, harimo Hussein Swalleh wari komiseri kuri uyu mukino wa Ismaily na TP Mazembe wabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ibigo bitandukanye bikora indege byatangiye kwamagana kompanyi ikora indege za Boeing ikomeje kumara abantu, hashize iminota mike ihagurutse ku kibuga cy’indege.

Abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Kagame, Uhuru Kenyatta, Magufuli na Perezida wa TP Mazembe Moise Katumbi, bihanganishije ababuriye imiryango yabo muri iyi ndege.

Umunyarwanda umwe niwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 159

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU