Kuri uyu wa kane nibwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze I Abidjan Mu gihugu cya Cote d’Ivoire aho igiye gukina wa 6 usoza amatsinda  yo gushaka Itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu 2019.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu Amavubi yakoze imytozo ya nyuma yitegura kuza gucakirana n’inzovu za Cote d’IvoireStade Félix Houphouët-Boigny.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umutoza w’Ikipe  y’igihugu Amavuba yagize ati  twiteguye neza guhura na Côte d’Ivoire ifite abakinnyi beza, ariko avuga ko byose ari ugutegereza umunota wa nyuma kugira ngo hamenyekane ikipe yatsinze umukino.

Ati”Nta kibazo dufite, urebye umukino waduhuje na Côte d’Ivoire mu mukino ubanza, ikipe nziza niyo yatsinzwe. Twakinnye neza ku bw’amahirwe make twahuraga n’ikipe imeze neza, ifite abakinnyi beza n’umutoza mwiza. Ikipe yacu imeze neza, twateguye umukino neza kandi tuzakina dushyizeho umutima, ni ugutegereza umunota wa nyuma.”

“Ntabwo ikituraje ishinga ari uyu mukino wo gushaka itike ya CAN 2019, ahubwo ikipe tuzaba tugenderaho mu myaka itanu iri imbere. Iyo tuba tuzi ko twavuyemo, tutari bubone itike ntabwo tuba twaje hano. Impamvu twaje ni uko bitararangira, dutsinze ntabwo twabona itike ariko dutsinze hari byinshi byahindura mu ikipe, ku bakinnyi, morale n’icyizere cy’ahazaza.”

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Jacques Tuyisenge yashimangiye ko batagiye gutembera mu mujyi wa Abidjan, ahamya ko bagiye ko gushaka amanota atatu.

Ati” Uko abakinnyi tumeze, uko twiteguye, dufite icyizere ko tuzakura hano amanota atatu.”

Guinea ifite amanota 11 na Côte d’Ivoire ifite amanota 8 nizo zabonye itike yo kujya mu gikombe cya Afurika mu iri tsinda H. Centrafrique ifite amanota atanu n’u Rwanda rufite amanota abiri, ntacyo ziharanira.

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, Côte d’Ivoire yatsinze u Rwanda ibitego 2-1.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU