Umuhanzikazi Sheeban Karungi uri mu bakunzwe muri Uganda yatunguye benshi muri Uganda bitewe n’imyambarire yagaragaje ubwo yari agiye kurubyiniro.

Imyambarire ya Sheebah Karungi muri HiPipo music awards yateje ururondogora

Mu cyumweru gishize nibwo mu gihugu cya Uganda ahazwi nko muri Serena Hotel hatangiwe ibihembo by’abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2018 mu kiswe HiPipo music awards 2018.


Mu bahawe ibihembo harimo abahanzi bakomeye barimo Passy , Bruce Melody, Bebe Cool ,Diamond ndetse n’abandi gusa icyaje gutungura abantu n’ imyambarire y’umuhanzikazi Sheebah yagaragaye yambaye ubwo yajyaga gufata igihembo cye ku rubyiniro.

Imyambarire ya Sheebah Karungi muri HiPipo music awards yateje ururondogora

Umwambaro ugaragaza neza bimwe mu bice bye by’ibanga birimo ibibero bye ,amabere ndetse n’akenda k’imbere byatangaje benshi bamwe bavuga ko bidakwiye kubona umuhanzikazi nk’uriya w’ikimenywa na bose yambaye muri buriya buryo.

Imyambarire ya Sheebah Karungi muri HiPipo music awards yateje ururondogora

Abandi babinyujije ku nkuta zabo za Instagram babwiye Sheebah ko akwiye kwiyubaha kuko ntawe uzamwubaha atiyubashye, gusa ibi ntacyo yigeze abivugaho kuko yahise aruca ararumira ahubwo ashimira buri muntu wese wamuhaye amahirwe yo kwegukana ibihembo bibiri birimo icy’indirimbo y’umwaka muri Uganda ‘Kisasi Kimu ndetse n’icy’umuhanzikazi mwiza muri Uganda.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU