Umuhanzi Ennly Manzi yashyize hanze indirimbo ye shya ayita”Njye nawe” niyo ndirimbo ya kane asohoye ndetse ije ikurira “We can” yakoranye n’umuraperi Fireman mbere yuko ajyanwa mu kigo ngororamuco cya iwawa.

Indirimbo njye nawe ya Ennly Manzi iri kwandika amateka

Indirimbo “Njye nawe” yakozwe na Producer IYZO ndetse yaciye agahigo mu kiganiro Magic dop cya Radio Magic FM kigamije kumenyekanisha impano shya muri muzika. “Njye nawe” yahize indirimbo eshatu zarushanwaga muri Magic dop iba iya mbere ndetse itsindira igihembo cyo kuba indirimbo y’umuhanzi uri kuzamuka ikinwa muri RBA.


Iyi ndirimbo ya Ennly Manzi ikurikiye “we can” yaje ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane kuri Radio y’abaturage ya Rusizi,Ikiruse kandi indirimbo ye ya mbere”Mbwira” yakinwe kuri City Radio yo muri Nigeria mu kiganiro artist corner. Uyu muhanzi yabwiye iyi radiyo ko umuhanzi wo mu Rwanda agowe no gutera imbere mu gihe nta kipe imufasha byihariye, amagambo aheruka kuvugwa n’umuhanzi Butera knowless kuri Radio Rwanda.

Umva Indirimbo “Njye nawe” ya Ennly Manzi.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU