Myugariro w’ibumoso mu Ikipe ya Rayon Sports, Irambona Gisa Eric, yasezeranye kubana akaramata na Mugeni Olive mu birori byabaye kuri uyu wa 23 Werurwe 2019.

Irambona Gisa Eric yakoze ubukwe bw'akataraboneka

Irambona Gisa Eric yarushinze na Mugeni Olive bamaze imyaka itatu mu rukundo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Irambona yasabye, anakwa Mugeni.

Isezerano ryo kubana akaramata barihamirije imbere y’Imana mu rusengero Church of God ruherereye ku Kicukiro [Saint Patrick].


Ibi birori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’aba bombi barimo David Donadei. Uyu Mufaransa watoje Rayon Sports, usigaye abarizwa muri Thailand, ari mu basore bambariye Irambona.

Ku wa 15 Werurwe 2019 nibwo Irambona na Mugeni basezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Irambona akinira Rayon Sports guhera mu 2013 ndetse aheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu Ukwakira 2018.

Irambona Gisa Eric na Mugeni Olive mu muhango wo gusaba Mugeni

Mugeni Olive mbere yo gusabwa na Irambona yari afite akanyamuneza
Mugeni Olive mbere yo gusabwa na Irambona yari afite akanyamuneza
Mugeni agaragiwe n'abakobwa bamwambariye
Mugeni agaragiwe n’abakobwa bamwambariye
Irambona akinira Rayon Sports guhera mu 2013
Irambona Gisa Eric akinira Rayon Sports guhera mu 2013
Umufaransa David Donadei (uwa gatatu iburyo) watoje Rayon Sports ari mu bambariye Irambona Gisa Eric
Umufaransa David Donadei (uwa gatatu iburyo) watoje Rayon Sports ari mu bambariye Irambona Eric
Umunyamategeko wa Ferwafa, akaba n'Umunyamakuru wa Radio/TV 10, Karangwa Jules, ni we wari ugaragiye 'Parrain' Irambona Gisa Eric
Umunyamategeko wa Ferwafa, akaba n’Umunyamakuru wa Radio/TV 10, Karangwa Jules, ni we wari ugaragiye ‘Parrain’ Irambona
Mu basore bambariye Irambona Eric harimo n'Umuhanzi Lil G (hagati)
Mu basore bambariye Irambona Eric harimo n’Umuhanzi Lil G (hagati)
Nk'ikimenyetso cy'urukundo, yabihamije amwambika impeta
Nk’ikimenyetso cy’urukundo, yabihamije amwambika impeta
Irambona Gisa Eric agikubita amaso umukunzi we yamuguye mu byano, bamarana urukumbuzi
Irambona agikubita amaso umukunzi we yamuguye mu byano, bamarana urukumbuzi
Yamwambitse impeta ishimangira urwo yamwihebeye
Yamwambitse impeta ishimangira urwo yamwihebeye
Umunyamategeko wa Ferwafa, akaba n'Umunyamakuru wa Radio/TV 10, Karangwa Jules yereka Irambona uko yitwara ku munsi we w'amateka
Umunyamategeko wa Ferwafa, akaba n’Umunyamakuru wa Radio/TV 10, Karangwa Jules yereka Irambona uko yitwara ku munsi we w’amateka
Berekanye uko bazajya basangira kuva uyu munsi bageze mu rugo rwabo
Berekanye uko bazajya basangira kuva uyu munsi bageze mu rugo rwabo
Irambona na Mugeni bahuriye mu birori, batangira ari inshuti zisanzwe urukundo rugenda rukura
Irambona na Mugeni bahuriye mu birori, batangira ari inshuti zisanzwe urukundo rugenda rukura
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n'itorero ribyina gakondo
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n’itorero ribyina gakondo
Byari ibihe by'ibyishimo kuri benshi
Byari ibihe by’ibyishimo kuri benshi
Yataratse karahavaIrambona yasezeraniye mu rusengero Church of God ku Kicukiro
Yataratse karahavaIrambona yasezeraniye mu rusengero Church of God ku Kicukiro
Irambona Gisa Eric yarushinze n'umutarutwa we
Irambona Gisa Eric yarushinze n’umutarutwa we
Irambona na Mugeni bagendaga agatoki kari ku kandi, ubutarekurana
Irambona Gisa Eric na Mugeni Olive bagendaga agatoki kari ku kandi, ubutarekurana
Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports n’umugore we Niyitunganye Kawthar bashyigikiye Irambona washinze urugo rushya
Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports n’umugore we Niyitunganye Kawthar bashyigikiye Irambona washinze urugo rushya
Irambona Gisa Eric
Ubukwe bwa Irambona Gisa Eric na Mugeni Olive bwari buryoheye ijisho
Basezeraniye imbere y'Imana mu rusengero Church of God ruherereye ku Kicukiro
Basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero Church of God ruherereye ku Kicukiro

SRC/Amafoto: Igihe/Luqman Mahoro

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU