Janet Jumbo (Jare), umwana w’umukobwa w’imyaka 5 uheruka gutorwa nk’umukobwa mwiza kurusha abandi ku isi, amafoto ye agakwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, yatangiye kwifuzwa cyane ku masoko yo kumurika imideli aho ari kurwanirwa n’ibigo bikomeye.

umukobwa mwiza kurusha abandi

Uyu mwana muto ukomoka muri Nigeria yakoze agashya mu mwaka wa 2018, benshi bacika ururondogoro bavuga ko asa n’igipupe cyaciye ibintu cyitwa Barbie, yatangiye kwifuzwa n’ibigo bikomeye byo kwamamaza imideli ngo bimuhembe agatubutse abyamamarize.


Ba Gafotozi bakomeye ku isi bakomeje kwiruka ubutitsa kuri uyu mwana watowe nk’ umukobwa mwiza kurusha abandi, bamufotora ndetse bamusaba ko yahura na ba boss babo kugira ngo bamuhe ibiraka bishyushye mu kwamamaza.

Mu minsi ishize,Jare yashyize hanze amafoto meza cyane ari kwamamariza kompanyi ikora imyenda y’abana yitwa Princess Ford bituma benshi bemeza ko ahazaza he ari heza cyane mu kumurika imideli.

Irebere amafoto y'umwana w’imyaka 5 uherutse gutorwa nk’ umukobwa mwiza kurusha abandi ku isi

Irebere amafoto y'umwana w’imyaka 5 uherutse gutorwa nk’ umukobwa mwiza kurusha abandi ku isi

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU