Itsinda rya Trezzor rigizwe n’abahanzi babiri ryasohoye indirimbo nshya iri mu njyana ituje ya (Slow) yitwa “Njyewe nawe”n’amashusho yayo.

Itsinda rya Trezzor ryasohoye indirimbo nshya

Iyi ndirimbo yasohotse ni mugoroba mu mpera z’icyumwe i Tariki 3 werurwe 2019 mu masaha ya ni mugoroba saa mbiri n’iminota mirongo ine n’itanu (20h45) z’umugoroba, babinyujije ku rubuga rwabo rwa Youtube.

Itsinda rya Trezzor ryasohoye indirimbo nshya

Touchrwanda.com tuganira n’umwe mu bagize itsinda rya Trezzor witwa Yves yavuze ko bishimiye  cyane ukuntu indirimbo yabo yakiriwe n’abakunzi babo, mu gihe gito imaze hanze kandi abasezeranya ko badateze na rimwe ku batererana cyangwa guhwema kubagezaho ibyiza by’umuziki nyarwanda n’umwumerere w’ibyiza byawo.

Yves abajwijwe impamvu itsinda rya Trezzor rikunda kuririmba indirimbo z’urukundo cyane, yavuzeko zimwe mu ntego cyangwa impano bafite nkitsinda rya Trezzor ari uguhora bakangurira abantu kugira urukundo no gukundana, kuko urukundo ni kimwe mu bintu bigitumye abantu bagifite ubumuntu muri bo.

Yves yasoje asaba abakunzi ba Trezzor ko bagomba kuryoherwa n’ibihangano byabo kuko ntabandi babikorera ataribo, akandi yabasabye kugira urukundo no kuruharanira igihe cyose kuko bazaba bafashije itsinda rya Trezzor kubaka intego y’itsinda rya Trezzor.

Itsinda rya Trezzor ryasohoye indirimbo nshya

Iyi ndirimbo “Njyewe nawe” y’itsinda rya Trezzor iri mu njyana ituje izwi nka (Slow) ijyana n’indirimbo z’urukundo cyangwa zikubiyemo amagambo y’urukundo, ataka cyangwa avuga ubwiza bw’umukunzi we.

Itsinda rya Trezzor ryasohoye indirimbo nshya n’amashusho yayo

Tubibutse ko itsinda rya Trezzor ari rimwe mu matsinda atanu (5) ari guhatanira igihembo cya Salax Ward, igihembo gihabwa itsinda ryitwaye neza ndetse ryagaragaje imikorere myiza mu mwaka.

Indirimbo nshya ya Trezzor:

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU