Jose Chameleone arashaka kwinjira muri Politiki nka mugenzi we Bobi Wine aho yifuza kuzayobora umujyi wa Kampala (Meya w’ umujyi wa Kampala) mu mwaka wa 2021.

Jose Chameleone arashaka kuba Meya w’ umujyi wa Kampala

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi utarakunze kwishora mu bintu bya Politike gusa kuri iyi nshuro ahamya ko ariwo mwanya we wo kugirango nawe agira inshingano ahabwa mu buyobozi bw’igihugu.

Umugabo kuri ubu ugiye kuzuza imyaka 40 yarahiriye ko azaba ari mu bantu bitegura guhatana mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2021 ari naho manda ya Perezida Museveni izaba icyuye igihe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Jose Chameleone yatangaje ko muri 2021 agomba kwiyamamariza kuba Meya w’ umujyi wa Kampala, ibintu byakiriwe neza n’abakunzi be ndetse by’umwihariko bamwe mu bahanzi b’inshuti ze.

Iyi nkuru ije ikurikiranye niya Mugenzi we Bobi Wine uherutse gutega imitsi Museveni amwibutsa ko yaba yitegura kwegura kuko igihe cye cyo kwegura ku butegetsi kegereje.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU