Jose Chameleone yavuze ko uyu mwana ko yakomeza amashuri ye ndetse agakora n’umuziki we mu gihe Minisitiri avuga ko uyu mwana agomba kwiba umuziki akazawukora nyuma y’arangije amashuri ye.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi ntibavuga rumwe ku kibazo cy’umwana witwa Fresh Kid wabaye umuhanzi ku myaka ye 7 y’amavuko , Minisitiri  Florence Nakiwala Kiyingi, avuga ko Fresh Kid agomba kureka umuziki akajya ku ishuri. Aganira na BBC yavuze  ko amategeko agenga umurimo muri Uganda atemera ko umuntu uri munsi y’imyaka 18 yemererwa gukora. Fresh Kid avuga ko nibura azajya ku ishuri ariko ko n’umuziki atawushyira hasi.

Iyi ngingo Jose Chameleone yemeranya nayo aho avuga ko bishoboka ko Fresh Kid yakwiga kandi n’impano ye ntipfapfane ari nako yinjiza amafaranga y’imibereho.

Ati “ Hari abasitari benshi batangiye kuririmba ari bato kandi bakiga. Nagira inama ababyeyi be ko bamufasha agakomeza kwiga ariko umuziki we ntawushyire hasi.”

Ibi ni nyuma y’aho Min. Nakiwala Kiyingi avuze ko Fresh Kid atemerewe kugaragara mu bitaramo mu gihe hari amasomo. Avuga ko uyu muraperi yemerewe gukora ibijyanye n’umuziki mu gihe cy’ikiruhuko.

Ibi Abanyayuganda babiteye utwatsi bavuga ko ari ukubangamira impano ye. Ibi biravugwa mu gihe Fresh Kid ari we wiyishyurira ishuri kandi agafasha ababyeyi be batishoboye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU