Jose Mourinho wahoze ari umutoza wa Manchester United yagaragaye ku mucanga w’ i Doha muri Qatar yasohokanye n’umugore witwa Prue Carter-Robinson w’imyaka 41 bivugwa ko bamaze imyaka bakundana mu ibanga.

Jose Mourinho yagaragaye yasohokanye n’umugore bakundana mu ibanga

Mourinho kuri ubu uri mu bushomeri nta kipe yo gutoza afite, yafashe umwanya ajya kumva kwinezeza no kumva akayaga ko ku mazi y’I Doha muri Qatar, aho ari kumwe n’uyu mugore bavugwaho ko bamaze igihe bakundana mu ibanga.

Jose Mourinho usanzwe afite umugore basezeranye ndetse bamaranye imyaka myinshi, yagaragaye ari kuri uyu mucanga we n’uyu mugore gusa ntibigeze begerana kugira ngo abantu batabacishamo ijisho.


Umwe mu bari kuri uyu mucanga yabwiye ikinyamakuru The Sun ati “Mourinho yari kumwe na Prue ku mucanga, ariko boteye akazuba ahantu hatandukanye kugira ngo hatagira ababakeka amababa.”

Jose Mourinho yagaragaye yasohokanye n’umugore bakundana mu ibanga

Prue Carter-Robinson yari kumwe n’umurinzi we afashe telefoni iriho ikirango cya Manchester United, hakurya ye hari Jose Mourinho mu rwego rwo kujijisha abantu.

Jose Mourinho na Prue Carter-Robinson bakundana mu ibanga kuva mu mwaka wa 2013 ubwo yari mu ikipe ya Real Madrid ndetse aba bombi batemberanye mu biruhuko hirya no hino ku isi.

Jose Mourinho amaze imyaka 30 ashyingiranywe na Matilde bafitanye abana 2 barimo umukobwa n’umuhungu.

Mourinho uri gukorera ibihumbi 100 by’amapawundi ku munsi mu gusesengura imikino kuri Bein Sports, arategerejwe mu ikipe ya Real Madrid mu cyumweru gitaha nkuko byavuzwe n’umwe mu bantu ba hafi ba Real Madrid.

Jose Mourinho yagaragaye yasohokanye n’umugore bakundana mu ibanga

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU