Umuhanzi w’indirimbo zihimbabaza Imana Kagame Manzi Justin yasinye amasezerana na Kampanyi yitwa Sky Label izamufasha kwagura ibikorwa bye by’umuziki.

Kagame Manzi Justin yabonye abajyanama bazamufasha kuzamura impano ye y'umuziki

Umuhanzi  Manzi Kagame Justin kuri ubu ukunzwe na benshi yasinye muri Kampanyi yitwa Sky Label  igihe kingana n’umwaka bamufasha kwagura ibikorwa bye birimo umuziki bamufasha  kuzamura impano ye muri muzika.

Uyu muhango wo kugirana amasezerano niyi kampanyi wabaye mu minsi yashize aho yanashimiye iyi kampanyi kuba baramugiriye ikizere ndetse bakabona ko yavamo umuhanzi w’ejo heza hazaza binyuze mu muziki.

Kagame Manzi Justin yabonye abajyanama bazamufasha kuzamura impano ye y'umuziki
Manzi Kagame Justin wasinye muri Sky Label

Bimwe mu bikubiye mu masezerano basinyanye harimo nko kuba bazamufasha mu kwagura umuziki we mu buryo bwagutse ,kumukoreshereza indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse n’ibindi.


Mu kiganiro Manzi Kagame Justin yagiranye n’itangazamakuru yasobanuye byimbitse iby’aya masezerano y’ubufasha yagiranye na Sky Label.

Yagize ati “Amasezerano nagiranye na Sky Label ni amasezerano y’imikoranire ,aho iyi Lebel izajya imfasha mu kunkorera amashusho(Videos) y’ibihangano byanjye,bakanabimenyekanisha(promotion) ahantu hashoboka ahariho hose,ikindi ni ugushaka abahanzi runaka tuzajya dukorana.Gusa nanjye mu gihe nzajya mba ndi kuri stage izina rya Sky Label rigomba kuba rinyanditseho.”

Kagame Manzi Justin yabonye abajyanama bazamufasha kuzamura impano ye y'umuziki
Gakwaya Jean de Dieu umuyobozi wa Sky Label

Mu kiganiro na Gakwaya Jean de Dieu umuyobozi wa Sky Label yavuze ko mu mishinga bafite kugeza ubu bamaze gusinyisha Kagame Manzi Justin, ariko ko buhoro buhoro bazajya basinyisha n’abandi bahanzi bafite impano.

Manzi Justin yabonye abajyanama bazamufasha kuzamura impano ye y'umuziki

Ati: ”Ubu twatangiranye na Justin ariko turashaka ko umwaka nurangira tuzabisuzuma(evaluation),tukareba ibyo tugezeho noneho tukabona gusinyisha abandi babiri ,tukaba dufite n’icyizere ko tuzakomeza gusinyisha  n’abandi barenzeho mu yindi myaka.”

abajyanama bazamufasha kuzamura impano ye y'umuziki
Urwandiko rw’amasezerano

abajyanama bazamufasha kuzamura impano ye y'umuziki

Twakwibutsa ko Sky Entertainment Group  ifite ikiganiro gica kuri television cyitwa Best Sato ikaba imaze imyaka itatu itangiye ibikorwa byayo mu gihe Kagame Manzi Justin wamaze kuba umuhanzi wa Sky Label mu buryo bwemewe afite indirimbo ebyiri ziri hanze,akaba ari n’umuvugabutumwa usengera mu itorero rya Restoration Church Imasoro.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU