Imodoka yari irimo umushoferi wayo ifashwe n’inkongi y’umuriro igeze hafi ya Hotel Nobleza muri Kicukiro. Iyo modoka yo mu bwoko bwa TATA bivugwa ko isanzwe itwara abana b’abanyeshuri ku bw’amahirwe, ntawe uhiriyemo.

Kicukiro: Imodoka itwara abana ba banyeshuri irahiye irashira

Iyi modoka yari irimo umushoferi wayo gusa ndetse ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro yahise ayivamo,  ntacyo abaye, ku bw’amahirwe nta muntu wayihiriyemo.

Iyi modoka bivugwa ko isanzwe itwara abana b’abanyeshuri,yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze hafi ya Hotel Nobleza iherereye mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’insinga z’iyo modoka zakoranyeho bigateza inkongi.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU