Yatangaje ko abangamiwe no kuba TMC ataramubona atereta umukobwa , no kuba Platini ntamukunzi agira ngo ni ikibazo gikomeye bakeneye ubufasha.

Knowless yatangaje ikintu kimubangamiye kuri TMC na Platini baririmba muri Dream Boys

Umuhanzikazi Jeanne d’Arc Ingabire uzwi nka Butera Knowless ku izina rye rya muzika yatangaje byinshi byerekeye umuziki we ndetse agaruka ku bahanzi bagenzi be bafashirizwa muri Kina Music bazwi nka Dream Boys ahamya ko bashobora kuba bafite ikibazo.


Mu kiganiro Knowless yagiranye n’Inyarwanda yabajijwe ibibazo byinshi ndetse nuko abona Platin na Dream bamaranye igihe kirekire bakorana ibikorwa by’umuziki.

Knowless yatangaje ikintu kimubangamiye kuri TMC na Platini baririmba muri Dream Boys

Mu gisubizo yahishuye ko arambiwe kubona Platini mu buzima bw’ingaragu ariko nanone ngo ntarabona TMC atereta.

Yagize ati” Ni ukuri kose Platini ni umuntu w’inshuti yanjye kandi ni inshuti yanjye ntabwo nakwishimira ko yaba ahuje status na Or kandi we afite imyaka ibiri, bose ni ingaragu rero nkeneye ko ava mu bugaragu.”

Abajijwe kuri TMC, Butera Knowless yagize ati “Ikintu gitangaje TMC we nta na rimwe ndabona umu copine we urumva ni ikibazo gikomeye, amuhisha byaba ari ikibazo ariko atanamufite cyaba ari ikindi kibazo.” Knowless yakomeje avuga ko TMC akeneye ubufasha.”

Knowless yatangaje ikintu kimubangamiye kuri TMC na Platini baririmba muri Dream Boys

Yaboneyeho no kuvuga ko ari gukora kuri Album ye ya gatanu ndetse ko bigenze neza yayimurika muri uyu mwaka cyangwa 2020 bitewe n’igihe azaba yarangirije kuyikoraho.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU