Umuhanzikazi n’umukinnyi wa filime Jennifer Lopez ku nshuro ya kane yongeye kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi mushya bamaranye imyaka ibiri, bahise bahishura ko gahunda yo kurushinga iri hafi.

Ku nshuro ya kane Jennifer Lopez w’imyaka 49 agiye kongera kurushinga

Jennifer Lopez w’imyaka 49 azwi cyane nk’umuririmbyi, umukinnyi wa filime, umuhanzi w’imideli, yanakoze ibiganiro bitandukanye kuri televiziyo zikomeye muri Amerika. Mu buzima bwe nk’icyamamare yakunze kuvugwaho gukundana n’abagabo benshi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019, Lopez yambitswe impeta n’umukunzi we Alex Rodriguez bamaranye imyaka ibiri bakundana. Uyu mugabo w’imyaka 43 yahise ashyira ifoto kuri Instagram ayiherekeza amagambo agira ati “Yavuze ngo Yego”.


Jennife na we yahise ayishyira kuri Instagram aha kopi ikiganiro The Ellen DeGeneres Show arangije yandikaho ko byari umunezero udasanzwe kwambikwa iyi mpeta.

Ku nshuro ya kane Jennifer Lopez w’imyaka 49 agiye kongera kurushinga

E! yatangaje ko Jennifer Lopez na Alex Rodriguez ubu bari mu biruhuko mu kirwa cya Great Guana ari naho yambikiwe iyi mpeta. Umuvugizi wa Lopez yabihamirije People Magazine ati “Ubu bari mu biruhuko, bambikanye impeta y’urukundo uyu munsi.”

Jennifer Lopez azwiho gukundana n’abagabo benshi, mu 1997 yashakanye byemewe n’amategeko na Ojani Noa batandukana mu mwaka wakurikiyeho, muri 2001 yahise arushinga n’uwitwa Cris Judd batandukana hashize imyaka ibiri.

Nyuma y’aba bagabo babiri batigeze barambana, muri 2004 Jennifer Lopez yahise arushinga n’umuririmbyi Marc Anthony, muri 2012 basabye gatanya iza kwemerwa muri 2014. Babyaranye abana babiri b’impanga.

Uyu muhanzikazi yanakundanye n’ibindi byamamare birimo Ben Affleck, Wesley Snipes, Tommy Mottola, David Cruz n’abandi.

Mu mpera za 2016, Jennifer Lopez yakururanyeho na Drake ndetse urukundo rwabo rugera kure ariko biza kurangira bashwanye ahita afata Rodriguez. Aba bombi bari kumwe kuva muri Gashyantare 2017 kugeza ubu.

Ku nshuro ya kane Jennifer Lopez w’imyaka 49 agiye kongera kurushinga

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU