Umunyamabanga nshingwabiorwa wa CNLG Dr BIZIMANA Jean Damascene yavuze ko muri uku Kwibuka 25, utubari n’ utubyiniro bazacuruza batavuza imiziki.

Kwibuka 25: Utubari ,Utubyiniro bazacuruza batavuza imiziki

Ibi yabitangarije mu inama yabaye kuwa Gatanu Taliki ya 23 Werurwe 2019, ubwo Polisi y’u Rwanda yagirana ibiganiro bisanzwe biyihuza n’itangazamakuru mu kunoza imikorere yahuje abanyamakuru.


Mu bibazo bitandukanye byabajijwe inzego z’umutekano zirimo Police y’u Rwanda ndetse na CNLG , Never Again Rwanda abanyamakuru bamwe barutse kuri gahunda ziteganyijwe mu gihe cyo kwibuka aho umwe mu banyamakuru yabajije umunyamabanga nshingwabiorwa wa CNLG Dr BIZIMANA Jean Damascene amubaza niba abacuruzi bose bazaba bafite amahirwe angana muri ibyo bihe na cyane ko bose itegeko ry’imisoro rifata kimwe.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’urwo rwego mu gukuraho izo mbogamizi mu gihe cy’icyumamo (Kwibuka 25), yavuze ko bose bafite amahirwe angana yo kuzakora ariko ngo n’abo b’utubari cyangwa utubyiniro bagacuruza batavuza imiziki.

Yagize ati : “Umuntu uzaba ari mu kabari mu gitondo sa tatu, uwo afite ikibazo gikomeye.”

Yaboneyeho gusaba abantu kuzihanganira bakitabira gahunda z’ibiganiro gusa bidakuyeho ko bamwe mu bafite ibikorwa byabo by’ubucuruzi bibatunze birimo amaduka gufunga aho yavuze ko hasigaramo umwe arimo gucuruza abandi bakajya mu biganiro.

IREBERE HANO Y’INDIRIMBO VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE “URI IMANA” 
-Ntiwibagirwe KANDI GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU