Umutoza wa Atletico Madrid, Diego Pablo Simeone yaciwe akayabo k’ibihumbi 17 by’amapawundi angana na miliyoni 17 RWF azira kwishimira igitego cya kabiri batsinze Juventus mu mikino ya UEFA Champions League uyu mwaka, afashe ku gitsina cye ari kukizunguza.

Kwishimira igitego ari kuzunguza igitsina cye byatumye acibwa amande ya miliyoni 17 RWF

Mu mukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League y’uyu mwaka, Atletico yatsinze Juventus ibitego 2-0, bituma umutoza wayo Simeone yishimira igitego cya kabiri azunguza igitsina cye imbere y’abafana.

UEFA ikimara kubona aya mashusho ya Simeone ari kwishimira igitego azunguza igitsina cye kuri uyu mukino wabaye kuwa 20 Gashyantare 2019, yamushinje imyitwarire mibi ihita imuhanisha kumuca akayabo k’ibihumbi 20,000 by’ama euro (£17,000).


Aya mafaranga yaciwe ni nko gufata ikiyiko kimwe cy’amazi mu Nyanja kuko uyu munya Argentina ahembwa akayabo ka miliyoni 20 z’amapawundi ku mwaka.
Simeone yasabye imbabazi nyuma yo kunengwa kubera iki gikorwa kigayitse cyo gufata igitsina cye akakizunguza nyuma yo gutsinda Juventus.

Yagize ati “Nabikoze ndi umukinnyi dukina na Lazio, mu rwego rwo kwereka abafana ko dufite imbaraga. Ntabwo nari ngamije gusuzugura ikiep duhanganye kuko nabikoreye imbere y’abafana banjye. Ntabwo nari nkwiriye kubikora kubera ko ni ikimenyetso kibi ariko kubera ko wari umukino ukomeye,twari twahanganye,nisanze nabikoze.”

Kwishimira igitego ari kuzunguza igitsina cye byatumye acibwa amande ya miliyoni 17 RWF
Diego Simeone watsinze Juventus yishima azunguza igitsina

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU