Leta ya Uganda yatangaje ko itishimiye icyemezo cy’u Rwanda cyo gufunga by’agateganyo umupaka wa Gatuna, cyatumye amakamyo y’Abagande yari yuzuye ibicuruzwa asubira inyuma.

Leta ya Uganda ntiyishimiye ihagarika by'agateganyo ry'umupaka wa Gatuna

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyashyize hanze itangazo rivuga ko umupaka wa Gatuna wafunzwe by’agateganyo kugira ngo bubake umuhanda bityo amakamyoyaturukaga Uganda atari bwemererwe kuhanyura, bibabaza cyane Abagande dore ko amakamyo yabo yiriwe kuri uyu mupaka ategereje ko yakomorerwa.


Mu kiganiro Ofonwo Opondo,umuvugizi wa Leta ya Uganda yahaye abanyamakuru, yavuze ko atemera ko u Rwanda rwafunze uyu mupaka kubera impamvu zo kubaka ahubwo hari ikindi kibyihishe inyuma.

Yagize ati “Sinzi impamvu ikibazo kigenda gifata indi ntera, gusa icyo nzi ni uko kuwa Gatatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Ubuyobozi bw’u Rwanda bwabujije imodoka zaba iza Leta n’iz’abigenga kwinjira muri Uganda. Uganda itanga byinshi mu bikenewe mu buzima. Babujije n’abantu babo kuza guhaha iwacu.

Opondo yavuze ko hari ikibazo gikomeye kuri uyu mupaka n’iyindi ibahuza n’u Rwanda.

Yagize ati “Niba ari ikibazo cyo gusana umuhanda,ntabwo bakabaye babujije abantu babo kuza muri Uganda.Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wacu ari kuganira n’abayobozi bo mu Rwanda.

Opondo yavuze ko u Rwanda rwabujije abana bajyaga kwiga muri Uganda kongera gusubirayo guhera mu gitondo cyo kuwa Kane taliki ya 28 Gashyantare 2019.

RRA yatangaje ko impamvu umupaka wa Gatuna wafunzwe ari uko hari gusanwa bityo ko amakamyo Manini atwara ibiremereye yakoresha imipaka ya Cyanika na Mirama Hills (Kagitumba) mu gihe gito.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru yavuze ko abatwara aya makamyo bababajwe no kuba uyu mupaka wafunzwe ndetse basaba ko hanozwa umubano ku bihugu byombi.

Guverinoma y’u Rwanda ku rundi ruhande ihangayikishijwe n’umutekano w’Abanyarwanda bajya muri Uganda n’abatuyeyo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bamaze iminsi bahohoterwa bikomeye ku butaka bw’iki gihugu kiyoborwa na Museveni,ariyo mpamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yatangarije kabanyamakuru ko basaba abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

Yagize ati Turagira inama ikomeye abanyarwanda yo kutajya muri Uganda, kubera ibikorwa by’urugomo bari gukorerwa.Baragenda bagafatwa, bagahohoterwa, bagafungwa, bamwe bakicwa, abandi bakirukanwa mu gihugu, ni ibibazo bimaze igihe, ntabwo twifuza ko abanyarwanda bakomeza kugira ibibazo muri Uganda.”

Amb.Richard Sezibera yanyomoje ibyavuzwe ko u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna mu rwego rwo guhagarika ibikamyo by’abanya Uganda bashoraga imari mu Rwanda ko ahubwo uyu mupaka wafunzwe gato kugira ngo umuhanda wubakwe ndetse ngo hakwitabazwa indi mipaka.

Yagize ati “Nta mupaka w’u Rwanda ufunze, imipaka yose irafunguye ariko amakamyo n’imodoka ziremereye byasabwe gukoresha umupaka wa Kagitumba kubera ibikorwa byo kubaka kuri Gatuna. Umupaka urimo kubakwa, turasaba ko izindi modoka zica Kagitumba.”

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU