Umuhanzikazi Marina Deborah yarakariye bikomeye inzu ya Kina Music yamukuye ku rubyiniro nabi, ashinjwa imyitwarire mibi y’urukozasoni mu gitaramo cya Tour du Rwanda yakoreye I Musanze .

Marina ati ishyari ryatumye Kina Music inkura ku rubyiniro nabi mu gitaramo cya Tour du Rwanda I Musanze

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru,Marina yavuze ko ibyo yakorewe I Musanze ari akagambane k’umuyobozi w’inzu ya KINA Music, Ishimwe Clement, wabonye ko abafana bamwishimiye agahitamo kumukura ku rubyiniro kugira ngo hatagira umuhanzi wo muri Kina Music arusha.


Yagize ati ‘Bari batubwiye ko dufite igihe gihagije cyo kuririmba.Naririmbye indirimbo 3 mbona aba MC barazamutse barambwira ngo igihe cyanjye cyarangiye.Barambwiye ngo ni Kina Music yatanze itegeko ngo mve ku rubyiniro ngo ndi kubyina cyane.

Abahanzi ntitugomba kugira isura imwe, niba bamwe bajya ku rubyiniro bakavuga ngo amaboko hejuru.Nzi kuririmba no kubyina, ndacyari muto mba ndi gushimisha abafana banjye.Ni agasuzuguro kumva ko umuhanzi yakuwe ku rubyiniro.Nakoze neza,ntandukanye n’abahanzi bajya kuri stage bahava baririmbye gusa batabyiniye abafana.Kuba narazize ko nkora neza byarambabaje kuko ni gake cyane mbona abafana b’I Musanze banyereka urukundo cyane.

Ni kata zo kumva ko nta muhanzi ugomba kurusha uwa Kina Music,kuko abafana banjye baranyishimiye bakanazamuka hejuru,ni ikigaragaza ko bari banyishimiye.Ni kata n’amashyari bya Kina Music kuko nibo bampaye akazi,ntibigeze bambwira ko ngomba kubwiriza ku rubyiniro nari ngiye kuririmba.Wasanga abahanzi ba Kina Music bajya ku rubyiniro bagahagarara gusa ntibabyine.”

Marina yavuze ko ubuyobozi bwa Kina Music bwagize ishyari ry’uko yari yashimishije abafana bigatuma bagira ubwoba ko abahanzi bayo bari kuririmba nyuma bari guseba kubera ukuntu yari yahagurukije abafana.

Marina yavuze ko akiri muto mu muziki ariyo mpamvu Kina Music itari kugira ishyari ry’uko yashimishije abafana ahubwo bari kwishimira ko ari gutera intambwe.

Marina yakuwe ku rubyiniro mu gitaramo cya Tour du Rwanda cyabereye i Musanze tariki 28 Gashyantare 2019, anabuzwa kwitabira icyari kubera i Kigali tariki 2 Werurwe 2019 yari yaratumiwemo.

Kina Music yabwiye abanyamakuru ko iki gitaramo atariyo yagiteguye ko cyateguwe na Global Livingstone Institute bityo akaba ari bo Marina yakabaye ajya kubaza impamvu yahohotewe.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU