Bruce ureberera inyungu za Meddy mu Rwanda yavuze ko atazigera yishyura ideni ry’amadorali ibihumbi 10 000$ yahawe na KAGI RWANDA Ltd ,ngo ahubwo icyashoboka nuko bagomba kongera gutegura igitaramo akazaza kuririmba.

Meddy ngo ntazigera yishyura ideni ry’ amadorali ibihumbi 10 000$

Mu minsi ishize nibwi KAGI RWANDA Ltd yashyize hanze inyandiko ihamagaza byihutirwa Meddy kuzaza kwitaba urukiko kubw’impamvu zo kutabaha amafaranga bamuhaye nyuma yuko kuwa 4 Werurwe 2019 hasohotse inyandiko ihamagaza Meddy mu rukiko aho ashinjwa na kompanyi KAGI RWANDA Ltd umwenda remezo w’amadorali ibihumbi 10 (Asaga Miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda).

Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Bruce Intore urebera inyungu za Meddy mu Rwanda yavuze ko batiteguye kwishyura amafaranga bashinjwa ahubwo ngo iyi kompanyi niyongere itegure igitaramo itumire Meddy aririmbe banamuhe amafaranga bari bamusigayemo.


Yongeyeho ko amafaranga bahawe ari avansi ndetse ko muri kontara bagiranye nta handitse ko amafaranga asubizwa. Ahamya ko Meddy nta deni afitiye kompanyi KAGI RWANDA Ltd ahubwo bo bananiwe kumubonera visa imwemerere kujya mu Bubiligi, bityo atazigera yishyura ideni bivugwa ko abarimo.

Yagize ati “Nta deni Meddy abafitiye kompanyi Kagi Rwanda Ltd kuko ni avansi ya ‘concert’ bamuhaye. Kuba igitaramo kitarabaye ni amakosa y’abagiteguraga bamuburiye visa yo kujya mu Bubiligi. Kandi urabizi ko utegura igitaramo niwe ushakira umuhanzi visa.”

Yakomeje ati “Abantu iyo bari mu Rwanda bagasha gukora igitaramo mu Bubiligi nyine birabagora gushakira umuntu wo muri Amerika visa. Inshingano zo gushaka visa zari zifitwe n’abateguraga igitaramo.”

Icyo basaba iyi kompanyi ni gutegura ikindi gitaramo kuko ibyo gusubiza amafaranga bitarimo. Ati “Meddy icyo abasaba n’uko bamushakira indi tariki agakora igitaramo cyangwa amafaranga ntasubizwe kuko niko bigenda mu bitaramo dusanzwe dukora.”

Yavuze ko Meddy azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha ariko ngo azaba aje muri gahunda ze z’umuziki, agomba guhita akomereza muri Tanzania kumenyekanisha indirimbo ze yakoreye muri Wasafi Records.

Ati  “Meddy azaza mu cyumweru ariko ntabwo azaba azanywe n’icyo kibazo. Tugomba gusubira Tanzania kwamamaza indirimbo twatangiye n’abantu bo muri Wasafi n’indi mishinga afite hano. Ibyo byaje ejo bundi kandi itike ye yari yaraguzwe.”

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU