Meddy Yahawe igihembo cya ‘Silver Play Button’ ubusanzwe gihabwa umuhanzi ukurikirwa kurusha abandi ku rubuga rwa Youtube.

Meddy yahawe igihembo cy’umuhanzi uhiga abandi mu gukurikirwa kuri Youtube

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 16 Werurwe 2019 ,nibwo umuhanzi Ngabo Medard Jobert yahawe igihembo kizwi nka ‘Silver Play Button’ gihabwa umuhanzi uri mu bakurikirwa cyane kuri uru rubuga.


Nyuma yo guhabwa iki gihembo yashyize hanze amashusho ari kwishimira iki gihembo ndetse anagenera ubutumwa abantu bose bakunda ibihangano bye n’abadahwema kumuba hafi umunsi ku wundi.

Meddy yahawe igihembo cy’umuhanzi uhiga abandi mu gukurikirwa kuri Youtube
Meddy yahawe igihembo cya ‘Silver Play Button’

Ati “Ndabasuhuje bantu banjye, nshuti zanjye ndetse n’umuryango wanjye! Ndifuza gufata uyu mwanya nkabashimira kuba munshyigikira mu rugendo rwanjye, uyu munsi nabonye ishimwe.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yamaze kwinjira mu mubare w’abahanzi bujuje ababakurikira kuri uru rubuga basaga ibihumbi ijana banabiherewe igihembo.

Kugeza ubu Meddy akurikirwa n’ abantu ibihumbi 134 kuri uru rubuga rwa YouTube ndetse ni nawe muhanzi wamaze guhabwa iki gikombe mu bahanzi bo mu Rwanda baririmba indirimbo ziganjemo iz’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Mu bantu yashimiye cyane byimazeyo harimo Lick Lick umwe mubatunganya ibihangano bye ndetse n’itsinda rimufasha gufata amashusho y’indirimbo ze.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU